RFL
Kigali

Yabuze umwanya wo gushyingura se ari guterura ibyuma! Amateka ya Arnold Schwarzenegger wamenyekanye muri filime Commando

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/06/2020 9:18
0


Arnold Schwarzenegger ni umwe mu bakinnyi ba filime babayeho bakomeye ku Isi. Afite amateka meza dore ko iyo uvuze izina rye benshi bumva umunyabigwi! Menya ndetse unasobanukirwe byinshi ku buzima bwa Schwarzenegger wabaye ikirangirire kubera gukina filime ndetse n’ingano y’umubiri idasanzwe.



Arnold Alois Schwarzenegger yavutse ku wa 30 kamena mu 1947 avuka kuri Aurelia na Gustav Schwarzenegger wari umuyobozi wa Police mu gace bari batuye mo mu gihugu cya Austria.

Yamenyekanye mu bintu byinshi cyane harimo nko kuba ari umukinnyi wa Filime (actor), atunganya filime (Film maker), ni umwanditsi w’ibitabo, akora imyitozo ngorora mubiri igambiriye kongera ingano y’imikaya ku buryo bw’umwuga (professional bodybuilder). Ikindi kandi yanabaye umuyobozi wa 38 wa leta ya Californiya kuva muri 2003 kugera muri 2011 aho yabarizwaga mu ishyaka ry’aba Republican asimbuye uwitwaga Gray Davis kuri uwo mwanya.

Ibyaranze Arnold Schwarzenegger mu buto bwe  

Schwarzenegger yatangiye ibijyanye n’imyitozo yo guterura ibintu biremereye ubwo yari afite imyaka 15 gusa, aza no gutsindira igihembo kizwi ku izina rya Mr.Universe kijyanye no guterura ibintu by’ibiro byinshi ku myaka 20 yonyine. Nyuma, yaje gutsindira ikindi gihembo cyo muri ubwo bwoko kiswe Mr.Olympia inshuro zirindwi zose zikurikiranya.

Kubera ubwamamare bw’uyu mugabo hari iserukira muco (festival) ryitwa Arnold Sports Festival ryamwitiriwe mu buryo bwo kumushimira kubera uruhare rukomeye agira mu bijyanye no guteza imbere imyitozo ngorora mubiri.

Akiri muto cyane Schwarzenegger avuga ko se Gustav atamukundaga ndetse ko yamuhozaga ku nkeke akamukubita atababarira kubera ko yakekaga ko nyina yaba yaramubyaye ku wundi mugabo n’ubwo nta bimenyetso bifatika yashingiraga ho.

 Ibi byatumye rero yibera inshuti na nyina kugeza ku rupfu rwe kuko ari we bamaranaga igihe. Se yabanje kuba umupolisi, mu ntambara ya kabiri y’isi aza no kuba umusirikare ku ruhande rw’ubudage aho yabarizwaga no mu ishyaka ry’abanazi dore ko igihugu cyabo cyari cyarigaruriwe n’ubudage.

Ku ishuri Schwarzenegger yari umunyeshuri usanzwe akagira n’amanota aringaniye ariko bagenzi be bakamukunda kuko yari umunyeshuri uzi gusabana ndetse no kuganira cyane. Mu buto bwe yakinnye imikino myinshi nk’abandi bahungu bose, ariko mu 1960 ubwo umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru y’ikigo cyabo yabajyanaga mu nzu bakorera mo imyitozo ngorora mubiri(Gym) yahise akunda ibijyanye no guterura ibyuma.

Ku myaka 14 yaretse gukina umupira w’amaguru yiyegurira imyitozo ijyanye no kubyimbisha imikaya cyangwa se inyama z’umubiri binyuze mu guterura ibintu biremereye no gukora iyindi myitozo ngorora mubiri inyuranye.

Mu mwaka wa 1972 ku itariki ya 12 ukuboza se Gustav Schwarzenegger yarapfuye, ni uko umuhungu we Arnold ntiyagaragara mu mihango yo kumushyingura. Nyuma itangazamakuru ryakomeje kujya rimubaza impamvu atagiye yo, asubiza ko muri iyo minsi yari afite irushanwa rikomeye cyane yari kwitabira bityo ko atari kubona umwanya. Abanyamakuru bakomeje guperereza bigaragara ko neza rwose igihe se yashyingurwaga Arnold Schwarzenegger yari ari guterura ibyuma mu mazu yabujyenewe(Gym) maze bitangaza benshi.   

Umuntu w’ikitegererezo kuri Schwarzenegger ni umugabo witwaga Steve Reeves akaba yaramamaye cyane mu bijyanye no guterura ibintu biremereye mu myaka yo hambere. Igihe uyu Steve yapfaga mu 2000 Schwarzenegger yavuze ko yakuze yifuza kumera nka we haba ku mubiri ndetse no mu mitekerereze.

Ibi byamufashije kwima amatwi abantu bose bamucaga intege harimo se wifuzaga ko aba umupolisi na nyina wifuzaga ko yakwiga ibijyanye n’ubucuruzi, ahubwo akurikira ibitekerezo bye bwite bituma agera ku nzozi yarotaga. 

Steeve Reeves w’ikitegererezo kuri Arnold Schwarzenegger

 

Bimwe mu bihembo Arnold Schwarzenegger yagiye yegukana

Mu 1965 yabaye uwa mbere mu marushanwa yitwa Junior Mr. Europe yabereye mu Budage

Mu 1966 yegukanye igihembo cy’umugabo ufite umubiri mwiza mu burayi bwose(best built Man of Europe)

Mu 1968 yegukanye igihembo cy’umuntu uhiga abandi mu guterura ibintu (International Powerlifting Championship)

Kuva mu 1970 kugeza mu 1980 Arnold Schwarzenegger yatwaye ibikombe byitwa Mr. Olympia mu myaka ikurikirana

                           

Arnold Schwarzenegger ubwo yegukanaga igihembo cya Mr.Olympia mu 1980

Schwarzenegger yanahawe igihembo cy’umukinnyi wa filime z’imirwano cyangwa se njya rugamba(action films) w’ibihe byose I Hollywood.

 

Dore zimwe muri filime zabiciye bigacika uyu mugabo Arnold Schwarzenegger yakinnye mo:

Filime ndende yuruhererekane yibijyanye nabami yitwa Conan the Barbarian yasohotse mu 1982

Filime yagurishijwe cyane mu 1984 yitwa The terminator, ndetse kubera ukuntu iyi filime yagurishijwe byabaye ngombwa ko ikorerwa ibindi bice noneho Arnold Alois Schwarzenegger akomeza gukina mu bice byakurikiye ari byo; Terminator 

2: Judgement Day yo mu 1991, Terminator 3: the rise of the machines yo mu 2003, Terminator Genesis yo mu 2015, iheruka  akaba ari Terminator: Dark Fate yo mu 2019

 Filime Terminator: dark fate Schwarzenegger yagaragaye mo mu minsi ya vuba aha
 

Filime yamenyekanye hano mu Rwanda yitwa Commando yasohotse mu 1985 ikaba yaranatumye agira akabyiniriro ka Commando.

Filime Commando Arnold Schwarzenegger yamenyekanye mo byumwihariko mu Rwanda

Izindi Filime yamenyekanyemo ni The Running Man yo mu 1987, Predator yo mu 1987, Total Recall yo mu 1990 ndetse na True Lies yo mu 1994.

Nyuma ya filime njya rugamba, acisha mo agakina na filime zisekeje(comedy films) harimo nka Twins yo mu 1988, Kindergarten Cop yo mu1990, Junior yo mu 1994 ndetse na Jingle All the Way yo mu 1996.    

Mu 1986 Arnold Schwarzenegger yashyingiranywe na Maria Shriver umugore wakomokaga mu muryango wa hafi wa Perezida wa 35 wa Leta zunze ubumwe z’America John.F.Kennedy. Bakaba barabyaranye abana bane aribo; Katherine Schwarzenegger, Christina Schwarzenegger, Patrick Schwarzenegger na Christopher Schwarzenegger.  Yatandukanye n’umugore we mu 2011 nyuma y’aho bimenyekaniye ko Schwarzenegger yabyaranye n’umukozi wabo wo mu rugo mu 1997 ariko gatanya ivuye mu mategeko bayibonye mu 2017.

                           

Arnold Schwarzenegger ubwo yashyingiranwaga na Maria Shriver

 Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND