Akanama k’ubujurire ka FERWAFA kemeje ko Munyakazi Sadate ari umwere ku byaha byose yarezwe byari byanatumye ahanwa, kanzura ko akuriweho ibihano by’amezi atandatu yari yahawe na FERWAFA.
Kuri
uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020, nibwo akanama k’ubujurire ka Ferwafa
kayobowe na Me Kajangwe kateranye, gasuzuma ubujurire bwa Munyakazi Sadate
uyobora Rayon Sports, ku byaha yarezwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu
Rwanda byari byanatumye ahabwa igihano cyo kumara amezi atandatu atagaragara mu
bikorwa by’umupira w’amaguru.
Kuwa
08 Gashyantare 2020, ubwo FERWAFA yatangazaga ko ifatiye Rayon Sports ibihano
bikomeye kubera ko yanze gukina igikombe cy’ubutwari,Perezida wa Rayon Sports
yakoresheje imvugo ikarishye anenga cyane iri shyirahamwe ko rifite imiyoborere
mibi ndetse n’akarengane.
Yagize
ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo
bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago
wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo
nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe”.
Kuwa
07 Gicurasi 2020, Akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira
w’amaguru mu Rwanda kahamagaje Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate
n’umuvugizi wayo Nkurunziza Jean Paul kugira ngo bisobanure ku magambo bavuze
ku buyobozi bwa FERWAFA ubwo yari imaze gufatira iyi kipe ibihano kuwa 08
Gashyantare 2020.
Nyuma
y’iminsi 2 aka kanama gashinzwe Imyitwarire muri FERWAFA kanzuye ko Perezida
Sadate ahagaritswe amezi 6 mu bikorwa by’umupira w’amaguru, anacibwa ihazabu
y’ibihumbi 150 Frw, mu gihe Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul
yahagaritswe imikino ine, anacibwa ibihumbi 50 Frw.
Uyu
muyobozi koko yaje kubyubahiriza nyuma y’iminsi itatu atanga ubujurire bwe muri
Komisiyo yigenga muri FERWAFA agaragaza ko atishimiye ibihano yahawe kandi
uburyo ikirego cyatanzwemo bidakurikije amategeko.
Nyuma
yo kwisobanura ku ngingo zitandukanye, byarangiye Ubujurire busanze Munyakazi
Sadate adakwiriye guhanwa kuko FERWAFA yatinze gutanga ikirego nkuko bigaragara
mu ngingo ya gatanu y’amategeko agenga imyitwarire yayo.
Munyakazi
Sadate yongeye kubona intsinzi nyuma yuko aheruka kwemezwa na RGB ko ari we
muyobozi wemewe n’amategeko wa Rayon Sports,nyuma y’iminsi yari amaze ahanganye
n’abahoze bayobora iyi kipe bahagarariwe na Ngarambe Charles bari bamweguje ku
buyobozi.
TANGA IGITECYEREZO