Muri iyi minsi kugira telefone nziza cyangwa igezweho bifite icyo bisobanuye mu maso y'abakubona cyangwa abo mukorana. Ikinyejana cya 21 ni kimwe mu binyejana byazanye udushya cyane cyane udufite ifatiro ku ikoranabuhanga rya telefone na mudasobwa. Menya telefone 10 zikunzwe n’abantu benshi ku Isi muri iyi minsi.
Telefone
igikoresho cy'ibanze ikaba ikirango cy’ubukungu kuri bamwe na bamwe cyane cyane urubyiruko. Ni kenshi abantu bahora bibaza ngo ni iyihe telefone nziza
cyangwa igezweho, kuri iyi nshuro urubuga rwa smartphonesrevealed.com rwadukoreye urutonde rwa telefone icumi zigezweho rugendeye
ku ngano ya telefone ziri kugurwa cyane hirya no hino mu maduka azicuruza.
Kuri uru
rutonde ibihugu bifite telefone ziri kugurwa cyane ni u Bushinwa ndetse na Koreya
y'Epho, gusa ntabwo bitangaje kuko ibi bihugu bimaze igihe bimeze nk'ibivuye
ku ngoyi y’icyorezo cya coronavirus ari nayo mpamvu ubukungu buri kugaruka mu
buryo bityo bigatuma abaturage bongera gutekereza kugura ibikoresho by'agaciro.
Telefone 10 zakunzwe cyane ku Isi uyu
munsi wa none
1. Huawei P30 Pro 128 GB
2. Apple iPhone SE 2020 64 GB
3. Apple iPhone 11 128 GB
4. Samsung Galaxy A50
5. Samsung Galaxy S10 128 GB
6. Samsung Galaxy S20 Ultra
7. Apple iPhone 11 Pro 256 GB
8. Samsung Galaxy Note 10
9. OnePlus 8 Pro 128 GB
10. Nokia 2720 Senior
Src: smartphonesrevealed.com
TANGA IGITECYEREZO