RFL
Kigali

Amakipe, Abakinnyi n'Ibyamamare n'abandi bakomeje gutanga ubutumwa bwamagana urupfu rwa George Floyd -AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/06/2020 11:57
0


Abatuye Isi hafi ya bose bakomeje gutanga ubutumwa bwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura, aho byafashe indi ntera nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi w’umuzungu amutsikamiye ku ijosi kugeza ashizemo umwuka ubwo yagezwaga kwa muganga.



Ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, ni bwo hatangiye gukwirakwizwa amashusho y’uyu mwirabura aryamye hasi, atsikamiwe ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Minnesota.

Iki gikorwa kigayitse cyatumye muri Leta Zunze za Amerika hatangira imyigaragambyo yo kwamagana uru rupfu ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abirabura, ibi bikaba byarageze no mu bakinnyi b’imikino itandukanye by’umwihariko mu mupira w’amaguru.

Muri shampiyona y’u Budage, abakinnyi barimo Jadon Sancho ndetse na Marcus Thuram bagaragaye bamagana uru rupfu ndetse biza kugera no mu yandi makipe uhereye kuri Liverpool, Chelsea, Barcelona ndetse na Simba yo muri Tanzania.

Aba bakinnyi Bose ba Chelsea bafashwe amafoto ku kibuga cyabo cy’imyitozo Cabham Training Base aho buri mukinnyi yari apfukamye ku ivi rye.

Buri mukinnyi wese ku ivi rye rimwe, bakoze inyuguti ya H mu ishusho, aho iyi kipe ya Chelsea yavuze ko bahagaze ku kiremwa muntu. Iyi nyuguti ya H bakoze nka ikipe isobanura  “Human”.

Abakinnyi nka Fikayo Tomori, Ruben Loftus–Cheek , Antonio Rudiger, Billy Gilmour, Mason Mount na Kepa Arrizabalaga bari mu bakinnyi ba Chelsea bagize ubutumwa batanga kuri Conte zabo za Twitter bifashishije iyi foto bapfukamye nk’ikipe.

Umubare munini w’ibyamamare byagiye bitanga ubutumwa kuri iri ronda ruhu ryakorewe Floyd harimo nka Michael Jodan, Serena Williams, LeBron James na Tiger Woods Bose batanze ubutumwa bamagana ironda ruhu rikorerwa abirabura.

Ikirangirire muri NBA LeBron James yatanze ubutumwa nawe yongera ashyira ku mbuga ze ifoto ya Liverpool bapfukamye yandika agira ati —“Ntuzagenda Wenyine.” nkuko Ari ikirango cy'iyi kipe kigira kiti —“You’ll Never Walk Alone.”

Umubare w’abigaragambya muri Amerika ugenda uzamuka uko bwije n’uko bukeye, aho bose bahuriza ku ijambo rimwe bagira bati “BlackLivesMaters” bivuga ngo “Ubuzima bw’umwirabura bufite agaciro”.


Jordan Sancho ukinira Dortmund yagaragaye mu bambere batanze ubu butumwa


Hakimi bakinana nawe yatanze ubutumwa


Simba SC yo muri Tanzania nayo yatanze ubutumwa


Rashford wa Manchester United nawe yatanze ubutumwa


Ikipe ya Liverpool yatanze ubutumwa


Ikipe ya Chelsea nayo yatanze ubutumwa

Ikipe ya New Castle nayo yatanze ubutumwa 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND