Bikunze kuvugwa ko abagore bakunda kumva cyane naho abagabo bagakunda kureba ariko abahanga mu by'imitekerereze ya muntu bagenda berekana ko burya n’abagabo baryoherwa n’amagambo assize umunyu aturuka ku bagore babo.
Aha hari interuro 5 umugore ashobora kubwira umugabo
akarushaho kumwigarurira wese
Mubwire ko ari mwiza: Burya abagabo bakunda umuntu
ubashimagiza ndetse akababwira ko ari beza by’ukuri, ni byiza ko umubwira
ibyiza byose umubonaho, niba wifuza kwigarurira umutima w’umugabo wawe mubwire
ko ari mwiza ndetse umubwire ubwiza bwe
aho bushingiye
Mubwire ko umukunda kuruta undi wese: Inzira nziza yo
kwigarurira umutima w’umugabo ni ukumubwira ko umukunda ndetse ko unezezwa na
buri gikorwa cyose agukorera.
Mubwire bimwe mu bice by’umubiri we ukunda cyane: Umugabo
wawe ntibyamugwa nabi uramutse umubwiye
bimwe mu bice by’umubiri we ukunda cyane, nk'uko bikunezeza iyo abikubwiye ni
nako na we bimunezeza cyane iyo ubimubwiye mu ijwi rituje.
Mubwire ko ari intwari yawe: Garagariza umugabo wawe ko
utamufite ntacyo washobora, birashoboka ko adahari ntacyo waba ariko mubwire
kenshi ko ukeneye ubufasha bwe, kandi ndahamya
ntashidikanya ko ubwo burozi buzakora.
Atura ijambo ndagukunda mu kanwa kawe: Gerageza umubwire ko
umukunda kandi ubivuge buri uko ubonye umwanya mwiza wo kubibwira umugabo wawe
ibi bizatuma arushaho kugukunda ndetse umere nk’umwambitse amapingu ku buryo
adashobora na rimwe gutekereza kuguhemukira.
Ubu noneho ndizera neza ko umenye icyo gukora, intwaro ya
mbere ni ukwihangana n’amagambo aryoshye wongorera umugabo wawe.
Src: Parlerdamour.fr
TANGA IGITECYEREZO