RFL
Kigali

Nkore iki? Umwana mbyaye yaransariye kandi ndi inshuti y'umuryango we

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:30/04/2024 12:34
1


Umusaza w'imyaka 70 yasabye ko yagirwa inama nyuma yo gukundwa n'umukobwa ukiri muto akaba umwana ukomoka mu muryango w'inshuti ye ndetse se umubyara bakaba bari mu kigero kimwe.



Ubu bushuti bwatangiye ubwo uyu mukobwa w'umyaka 20 yabonaga uyu mugabo ukuze aza iwabo gusangira na se baganira kenshi, ariko akamubona no mu bindi bikorwa by'umuryango akamenya ko ari inshuti yabo ya hafi.

Kwa kundi abasaza batebya baganira yageraga mu rugo akabaganiriza agahamagara uyu mukobwa umugore. Uyu mukobwa yatangiye kumukunda yaza mu rugo akamwitaho cyane ndetse atangira kugira ubwoba ko se yazavumbura ko yakunze umusaza mugenzi we.

Ijisho rya mukuru ryaje kubigenzura rirabimenya, wa mugabo w'inshuti yabo aza gushaka nomero za terefoni ahamagara wa mukobwa amubaza ku buryo abona amwitwaraho.

Uyu mukobwa atazuyahe yemeye ko akunda uyu musaza ndetse ko yamukunze cyane ariko asaba kutabibwira umuryango we kuko bamumerera nabi.

Uyu mukobwa yahise atinyuka akajya ahamagara cyane uyu musaza, kubera ikimwaro cy'imyaka amurusha rimwe na rimwe akanga kumwitaba. Rimwe urukundo rwamusajije yarahamagaye cyane atinze kwitaba ahita amuha ubutumwa bugufi amusaba ko bahura.

Bahuye mu ijoro hafi yaho batuye abona umukobwa yarembye kubera urukundo, ahita amubwira ko ibyo yakora byose atazareka kumukunda. 

Uyu musaza arasaba inama z'icyo yakora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yannik paul1 week ago
    ndaba kunda cyane ni paul Uganda uwo musaza na kunde uwo mukobwa kuko gukunda si cyaha nibintu byizana.





Inyarwanda BACKGROUND