RFL
Kigali

Abakinnyi ba PSG bifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/05/2020 9:37
0


Abakinnyi batandukanye bakinira ikipe ya Paris Saint- Germian yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa barimo na kizigenza Kylian Mbappé batanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Kuva ku wa 7 Mata 2020, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

Ikipe ya Paris Saint-Germain isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda muri gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ ihagarariwe n’abakinnyi barindwi barimo na rutahizamu rurangiranwa Kylian Mbappé batanze ubutumwa bw’ihumure muri ibi bihe.

Ubu butumwa bw’amashusho bufite amasegonda 40, aho aba bakinnyi bose uko ari barindwi bagenda bakuranwa mu kuvuga amagambo yo kwifatanya n’u Rwanda anahumuriza abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Butangirwa n’amagambo y’Ikinyarwanda avugwa na Kylian Mbappé ati “Twibuke Twiyubaka”, agahita yakirwa na Idrissa Gana Gueye n’abandi bagakurikira mu gihe busozwa n’ubundi aba bakinnyi bavuga bati “Twibuke Twiyubaka” nk’amagambo agize insanganyamatsiko y’uyu mwaka.

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kwamamaza ubukerarugendo muri gahunda ya visit Rwanda.


Abakinnyi ba PSG bifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994


PSG ifitanye amasezerano n'u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND