Amadosiye yatanzwe mu izina ry'umuvandimwe w’umuderevu w’indege yahitanye Kobe Briant, asubiza ikirego cyatanzwe na Vanessa Bryant, avuga ko Kobe Bryant yari azi ingaruka zo kugendera muri kajugujugu ariko abirengaho arabikora.
Umuvandimwe w’umuderevu w’indege ya kajugujugu yakoze
impanuka muri Mutarama 2020, agahitana Kobe Bryant n’abandi bagenzi barindwi, barimo
umukobwa wa Bryant w’imyaka 13, Gianna, mu nyandiko z’urukiko zatanzwe ku wa Mbere yavuze ko umuderevu adakwiye kubiryozwa.
Ku ya 26 Mutarama, umuderevu, Ara George Zobayan, na we
yapfuye azize impanuka yabereye i Calabasas, mu Majyaruguru y'Uburengerazuba
bwa Los Angeles.
Izi nyandiko zatanzwe mu rukiko rwisumbuye rwa Los Angeles
mu rwego rwo gusubiza ikirego cy’uru rupfu rwa Kobe Bryant. Izi nyandiko zivuga ko Kobe yari azi ingaruka zo kugenda muri kajugujugu maze agahitamo kuyigendamo
Kuri uyu wa Mbere, mu izina rya Berge Zobayan, umuvandimwe
w’umuderevu wahitanywe n’iyi mpanuka, yagize ati: "Ubu burangare bwagize
uruhare rukomeye mu kubatera indishyi."
Mu kirego cye cyatanzwe ku ya 24 Gashyantare, Vanessa Bryant yavuze ko Zobayan na sosiyete yakoreraga, Kajugujugu ya Island Express, bashyize Sikorsky S-76B mu kirere babona atari byiza ko baguruka kuko ikirere kitari cyiza.
Ikirego kivuga ko Zobayan atigeze asuzuma amakuru y’ikirere mbere
yo guhaguruka cyane ko n’ishami rya
polisi rya Los Angeles ryahagaritse amato kugeza nyuma ya saa sita bitewe n’uko
ikirere cyari kimeze nabi ariko bakabirengaho bakagenda.
Vanessa yemeza neza ko habayeho uburangare bw’umuderevu naho
umuvandimwe w’umuderevu akemeza ko Kobe yari azi ingaruka zizamuhaho mu gihe
agiye muri kajugujugu ari nabyo byamuviriyemo urupfu.
Src: France 24
TANGA IGITECYEREZO