RFL
Kigali

Amerika: Injangwe ebyiri zasanganywe Coronavirus zandujwe na ba nyirazo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:23/04/2020 11:19
0


Injangwe ebyiri zo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasanzwemo Covid-19, nyuma y'uko zigaragaje ibimenyetso by'iyi ndwara, bazipima bagasanga zaranduye, ibintu byatunguranye cyane. Izi njangwe zose zituye muri Leta ya New York mu duce dutandukanye.



Ibi bibaye nyuma y'uko hari benshi batazi ko inyamaswa zo mu rugo zishobora kubanduza cyangwa kwandura. Ni kenshi abantu benshi birirwa bibaza niba inyamaswa zororwa mu mu rugo zishobora kurwara iki cyorezo cyayogoje Isi bikabayobera.


Imwe muri izi njangwe ebyiri byatangajwe ko yanduye iyi virusi yandujwe na nyirayo kuko nawe yari arwaye Covid-19. Birakekwa ko indi nayo ishobora kuba yaranduye bitewe n'abaturanyi b'urugo ibamo cyangwa yarayikuye ahantu hashobora kuba hageze umuntu uyirwaye.

Nk'uko Leta ya New York yabitangaje yavuze ko hakozwe ubushakashatsi bareba niba hari uruhare inyamaswa zororwa nk’injangwe zaba zaragize mu ikwirakwira ry'iyi virusi, gusa magingo aya, nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko iyi virus mu ikwirakwira ryayo haba hari uruhare rw’izi nyamaswa.

Ikigo cy’ubuvuzi cyo muri Amerika kitwa ‘Centers for Disease Control and Prevention (CDC)’ kivuga ko ikintu abaturage basabwa gukora ari ukwitwararika ku matungo bafite mu ngo mu gihe baba bafite iyi ndwara kuko bashobora kuzanduza ndetse iki kigo kibasaba kujya bambara Masike mu gihe bagiye kugira ibyo bakorera izi nyamaswa urugero nko mugihe cyo kuzigaburira.

Izi njangwe zije zikurikira igisamagwe cy'imyaka ine kitwa Malayan cyo muri Bronx Zoo cyapimye kuwa 4 Mata 2020, hari ni intare 3 zo muri Afrika y'Epfo byatangajwe ko nazo zasanzwemo iyi virusi yo mu bwoko bwa Corona 'Covid-19'.

Src: nbcnews.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND