RURA
Kigali

Isaha karemano 'Biological Clock' ikora ite?

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:5/04/2025 5:29
0


Mu kwezi kwa Mata mu 2023, Beatriz Flamini, umukinnyi w’imikino wo muri Espagne, yasohotse hanze nyuma yo kumara iminsi 500 mu nzu yo munsi y'ubutaka, aho yatangaje ko yumvise ko yabuze igihe nyuma y’umunsi wa 65, ubwo yibwiraga ko ari umunsi wa 65.Ubushakashatsi bw'abahanga bugaragaza ko imikorere y'umubiri wacu igira uruhare mu kumenya igihe.



Uko umubiri wacu ugenzura igihe ukoresha isaha karemano "biological clock", ishinzwe kugenzura ibikorwa bitandukanye by'umubiri nk'igogora 'metabolismu', imikorere y’umutima, ndetse n'imikorere y'amasaha yo kuryama/gukanguka.

Amasaha karemano agira ingaruka ku buzima bw’umuntu, aho ingaruka zigaragara ku ndwara zimwe zifite igihe zizahaza umuntu nk'uko asima ibabaza cyane nijoro, naho ibibazo by’umutima bikiyongera mu gitondo.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru The Conversation.com, amasaha y'imikorere y'umubiri aboneka mu buzima bw’ibinyabuzima bitandukanye, harimo n’abantu, aturuka ku mikorere y'utunyangingo, nk'uko ubushakashatsi bwa Drosophila, bwakozwe mu 1970, bwagaragaje uburyo uturemangingo dukurikirana dusimburanwa mu mikorere y'umubiri w'umuntu.

Ibi bigaragaza ko amasaha y'imikorere agira gahunda ihamye y'ibikorwa, bityo tukamenya igihe nubwo tutaba twahuye n’ibidukikije bisanzwe.

Ibi bigaragaza ko imikorere y’amasaha ifite uruhare runini mu guhindura uburyo twumva igihe, nk’aho mu gihe cy’ubushakashatsi bwakozwe kuri "Jet Lag", aho umuntu ahura n’ingaruka zo guhindura amasaha y’imikorere y'umubiri, ubusanzwe bitwara hafi iminsi 21 kugirango ubashe kumenyera.

Umubiri wacu, ukurikije ubushakashatsi bw’ibinyabuzima, ukora mu buryo buhambaye kandi buhamye, aho ugenzura amasaha ndetse n’uburyo bimwe mu bikorwa byawo  bihurirana n’imikorere y’ibihe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND