RFL
Kigali

Ibikubiye mu butumwa Minisitiri wa Siporo Munyangaju yageneye abakinnyi b’imikino itandukanye mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/04/2020 12:58
0


Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore, yasabye abakinnyi b’imikino itandukanye mu Rwanda kuba intangarugero mu gukurikiza amabwiriza n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.



Kuva tariki ya 15 Werurwe 2020, ibikorwa byose by’imikino mu Rwanda byahagaritswe kugeza igihe kitazwi bitewe n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana umubare munini ku Isi.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya ahagarika ingendo zose zitari ngombwa ndetse isaba abantu bose kuguma mu ngo zabo.

Tariki a 1 Mata 2020, Guverinoma y’u Rwanda yongereye igihe cyo kuguma mu ngo mu gihe iki cyorezo kitaratanga agahenge,  Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore, yasabye abakinnyi bose kuba intangarugero mu gukurikiza ayo mabwiriza mu butumwa yabageneye.

Yagize ati” Bakinnyi bose, abayobozi b’amashyirahamwe yose y’imikino n’abagize Komite Olempike y’u Rwanda, kuri uyu wa 2 Mata 2020, turizera ko mwe n’imiryango yanyu mufite ubuzima bwiza n’umutekano muri iki gihe kitoroshye kuko Isi yose n’igihugu cyacu, iri guhangana n’icyorezo gishya cya Coronavirus (COVID-19).

Cyaje nka kimwe mu bihe bidasanzwe byabaye muri iki kinyejana kandi iki cyorezo cyibasiye Isi nticyagize ingaruka ku mibereho y’abatuye Isi gusa ahubwo cyanagize ingaruka mbi ku rwego rwa siporo kubera ingamba zo kwirinda zafashwe zirimo guhagarika no gusubika gahunda y’ibikorwa bya siporo ku Isi hose ndetse n’ingamba zo gufunga ibikorwa n’imipaka zafashwe na za Guverinoma zirimo n’iyacu, hagamijwe kurinda abaturage no guhagarika ikwirakwira rya COVID-19.

Shampiyona z’imbere mu gihugu, amarushanwa mpuzamahanga kimwe n’amajonjora y’imikino Olempike na yo ntiyasigaye. Ibihe turimo ubu byatumye hafatwa ingamba z’ubwirinzi zirimo no guhagarika siporo zikorerwa hanze yo mu rugo zari zisanzwe zifasha abagore n’abagabo b’ibyiciro byose kugira ubuzima bwiza.

Minisiteri ya Siporo irashishikariza abakinnyi bose kwitoza no gukomeza kwita ku mibiri yabo bagakomeza kugira ubuzima bwiza kugira ngo bitegure igihe cyose imikino yasubitswe izasubukurirwa.

Guverinoma y’u Rwanda yishimiye icyemezo cyafashwe n’amashyirahamwe mpuzamahanga yose y’imikino cyo gushyira imbere ubuzima n’umutekano by’abakinnyi ubwo yasubikaga cyangwa yahagarikaga ibikorwa by’imikino byari biteganyijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19.

Twishimiye kandi twakiriye icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Buyapani na Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC) cyo gusubika imikino Olempike ya Tokyo 2020 kugeza muri Nyakanga umwaka utaha (2021).

Bakinnyi bose, mu gihe muri mu rugo, turizera ko aya ari amahirwe ku babonye itike y’imikino Olempike yo gukomeza kwitegura no kwitoza cyane ndetse n’abatarayibona kwitegura gushaka iyo tike.

Mu gihe tugitegereje twizeye ko shampiyona z’imbere mu gihugu zizasubukurwa, turabashishikariza gukomeza imyitozo ku giti cyanyu kandi mugakurikiza amabwiriza y’abatoza banyu muri iki gihe.

Turabashishikariza gukomeza kuba urugero rwiza rw’imyitwarire ikwiye kubahirizwa mu kubaha ingamba zafashwe na Guverinoma y’u Rwanda mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19.

Mugume mu rugo, Mwirinde kandi mukomeze gukora! Ndabashimira imbaraga zose mukoresha muhesha ishema u Rwanda binyuze muri siporo”.


Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND