Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubuzima, riragaragaza ko uyu munsi kuwa Kane habonetse abandi bantu bashya 2 bafite uburwayi bwa COVID-19.
Ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Koranavirusi
mu Rwanda ugera kuri mirongo inani na bane (84)
· Abantu
babiri (2) baherutse kugirira ingendo mu bihugu bitandukanye.
Abo bagaragaweho na Koronavirusi bose bahise bashyirwa
mu kato hanashakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse
bitabweho n’inzego z’ubuzima.
Abarwayi bose bavurirwa ahantu bahugenewe kandi bari
koroherwa. Abenshi muri bo nta bimenyetso bya Koronavirusi bagaragaza. Nta
n’umwe urembye.
Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika,
nk’uko byatangazwe na Leta y’u Rwanda, ingamba zafashwe zigomba gukomeza
gushyirwa mu bikorwa: Ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze bwarahagaritswe,
ingendo zihuza imijyi n’utureere zarahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa
no kuva mu ngo nta mpmavu zihutirwa birabujijwe. Abantu bose bageze mu Rwanda
mu byumweru bibiri (2) bazashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe
bagereye mu Rwanda.
Ubufatanye bwa buri Munyarwanda na buri Muturarwanda
ni ingenzi. Turashimira ubwitange n’umurava by’abakora mu nzego z’ubuzima
bakomeje guhabwa ubufasha mu kubungabunga ubuzima bwacu twese.
Murasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzengo
z’ubuzima hitabwa cyane cyane gukaraba intake kesnhi kandi neza hanubahiirizwa
intera ya metero imwe (1) hagati y’abantu.
TANGA IGITECYEREZO