RFL
Kigali

Rubavu : Ababyeyi bahangayikishijwe n'abana b'abakobwa bishora mu busambanyi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/05/2024 9:45
0


Ababyeyi bo mu karere ka Rubavu bavuga bahangayikishijwe nuko abana be bakomeje kwishora mu busambanyi bitwaje uburenganzira bwabo .



Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko urubyiruko rw’abakobwa rukomeje kwishora mu ngeso z’ubusambanyi, hagira ugira ngo arabagira inama, bakamwuka inabi bavuga ko ashaka kubabuza uburenganzira bwabo.

Bamwe muri aba babyeyi, bavuga ko icyo babona gikomeje gutuma aba bana bishora mu ngeso mbi, ari uko bahawe uburenganzira bagakabya, mu gihe abo hambere banabanyuzagaho akanyafu, none ubu ntawe ubavuga.

Umwe ati “Igihangayikishije njye mbona ari uburenganzira abana bahawe. Ubona umwana yatinze ukamubaza uti ‘mwana wari uri he?’ Ati ‘ubwo ni uburenganzira bwanjye nuvuga gato ndakurega kuri polisi.’ Nawe nk’umubyeyi yaza mu gitondo, yaza igihe ashakiye ugatuza kuko urebye nabi bashobora kukujyana no kuri polisi kubera ko wahohoteye wa mwana wavuze ngo kuki atinze.”

Undi mubyeyi ati ati “Ubu ni abazirankoni, none unavuze nk’uwabyariye iwabo, umubwiye uti ‘mwana icara hamwe ntuzongere kugenda ujya kurereta cyangwa ngo utinde mu mihana’, uwo mwana arakubwira ngo ‘ahubwo ndajya kukurega kuko uri kuntoteza, ndaguhamagariza RIB nturi kundeba neza’, ugasanga mbese ni ikibazo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Oreste ashimangira ko imyitwarire y’urubyiruko muri iki gihe iteye inkeke bityo akarusaba gutora umuco wa ‘Tunyweless’ kuko ngo byagabanya imibare y’inda zitateganyijwe igenda yiyongera cyane.

Ati “Ikiduteye ubwoba ahubwo ni imyitwarire tubona hanze aha ngaha mu rubyiruko, ubusinzi mu rubyiruko byongera ibyago byinshi byo kuba abantu bakwishora mu mibonano mpuzabitsina cyane cyane idakingiye nk’ibi mubona by’inda zitateganyijwe cyane cyane mu bana batoya binajyana ndetse no gufata ku ngufu, iyo ugiye kureba imibare ubona ko yiyongera. Tunyweless buriya n’ubwo ireba ikijyanye n’ubusinzi ariko inareba n’izo ngaruka zindi zaturuka mu kuba abantu ari abasinzi.”

Umuhuzabikorwa w’Umuryango  wita ku kurengera umwana "Coalition Umwana Ku Isonga’" ,Ruzigana Maximilien avuga ko ikibazo cy’imyitwarire ya bamwe mu rubyiruko kiva ku kuba bamwe mu babyeyi bashaka guhana abana bitagishobotse ndetse agashimangira ko urufunguzo rwo guhana umwana neza atari inkoni, ahubwo ari imyitwarire y’umubyeyi ku giti cye.

Ati “Umwana iyo umugaruje ineza n’urukundo ukamubwira neza akenshi atinya gukora icyaha no gukora amakosa, kubera ko ari gutinya guhemukira umubyeyi kandi babanye neza, umwana akazakura yubaha umubyeyi kubera ko amukunda, atamwubahira ko amutinya.”

Yakomeje agira ati “Ababyeyi bakwiye kumva ko uruhare rwabo ku burere bw’abana babo ni ntasimburwa. Birashoboka ko umwana yakunanira ntabwo mvuze ngo 100% abana bose ushobora kubahereza umurongo bakawubahiriza ariko n’iyo wabemerera abo ngabo bavuga batyo ngo ubahe umwanya bagende babakubite, ntabwo n’ubundi babagarura mu murongo, ahubwo imvugo ukoresha uri guhana umwana kuko umwana ntuzamureka ngo akore icyo yishakiye akiri mutoya ngo nakura aba ari bwo ushakira kubimushyiraho azaba yamaze kurenga ihaniro.”

Inzego zitandukanye zikomeza zigaragaza ko n’ubwo bamwe mu babyeyi basa nk’abashinja Leta kubabuza guhana abana babo, atari ukuri ahubwo ko iba ibarinda guhabwa ibihano bibabaza umubiri n’umutima, icyakora bigasa nk’aho hari icyuho kuko bamwe mu babyeyi bahitamo guterera iyo ku bwo kudasobanukirwa n’uburyo bukwiye bwo guhana abana.


Ivomo:RADIOTV10 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND