Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2020, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Niyigaba Ibrahim wabaye umukinnyi wa Police FC na Rwamagana City FC, akaba yazize uburwayi.
Niyigaba
yakiniye Police FC igihe yatozwaga na Seninga Innocent, ariko akaba
yarasezerewe muri iyi kipe nyuma yuko umunya-Zambia Albert Mphande ayigezemo.
Gakumba
Patrick wafashije uyu mukinnyi kujya muri Police FC, yatangarije IGIHE ko yari
amaze iminsi adakina kuko yari yamubwiye ko agiye kubanza kurangiza amashuri
ye.
Yagize
ati “Nyuma yo gusezererwa na Police FC, yahise asubira iwabo i Rwamagana.
Yambwiye ko agiye kubanza kwiga. Nibwo yari hafi kubitangira kuko yari yagowe
no kubona amafaranga y’ishuri. Mu gitondo nibwo iwabo bambwiye ko yitabye
Imana. Yari amaze iminsi arwaye.”
Mukuru
w’uyu mukinnyi, Niyitegeka Isaac, yavuze ko Niyigaba yajyaga agira ikibazo cyo
kubura amaraso ndetse yari yarasabwe kuzajya kwivuriza hanze.
Yagize
ati “Mu minsi ishize yagiye kwivuriza muri CHUK basanga afite ikibazo cyo
kubura imisokoro mu magufa ndetse n’amaraso ntabwo yatemberaga neza mu mitsi.
Bari bamwohereje kujya kwivuriza hanze, ariko byageraga aho bikagabanuka, agasa
n’uwakize. Ubu yari amaze iminsi arwaye, yaguye mu bitaro bya Rwamagana.”
Niyigaba
Ibrahim yakiniye amakipe atandukanye arimo Villa SC yo muri Uganda, Rwamagana
City FC na Police FC zo mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO