RFL
Kigali

Menya ijambo rya mbere ryavugiwe kuri telefone mu 1876, igihe indege yagiye mu kirere bwa mbere n'ibindi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:3/03/2020 16:28
0


Iterambere ry’ikoranabuhanga muri iyi minsi riri kwiruka cyane mu gihe mu minsi yatambutse ryagendaga gacye. Tugiye kubagezaho ibintu 7 by’ingenzi mu ikoranabuhanga n’abantu bagiye babivumbura.



1.      Ijambo rya mbere ryavugiwe kuri telefone ni” 'Mr Watson, come here. I want to see you” Aya magambo yavuzwe na Nyakubahwa Graham Bell aho yari arimo gukora ubushakashatsi bwo kumva niba telefone yakoze imeze neza, ni ko guhitamo guhamagara mugenzi we wari uri mu cyumba, akoresha aya magambo amusaba kuza mu cyumba yari arimo. Ntiyatinze yahise aza. Hari kuwa 10 Werurwe 1876. 

 

2.      Motorola ni cyo kigo cya mbere cyakoze telefone ngendandwa kuwa 3 Mata 1973

 

3.      Isaha yavumbuwe mu 1505 na “Peter Henlein”

 

4.      Imyaka 397 irashize Wilhelm Schickard akoze imashini iteranya imibare (calculator)

 

5.      Indege yagiye mu kirere bwa mbere hari kuwa 17 Ukuboza 1903. Yavumbuwe na Orville Wright and Wilbur Wright


6.      Umugabo wavumbuye World Wide Web (www) bamwita “Berners-Lee” hari mu mwaka kuwa 6 Kanama 1991, akaba ari nawe wavumbuye HTML (Hypertext Markup Language) idufasha gusoma ibintu byanditse kuri murandasi (internet) mu 1990.

 

7.      Ubutumwa bwoherejwe bwa mbere hakoreshejwe Email bwoherejwe na Ray Tomlinson mu mwaka 1971 


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND