Isi ifite ahantu henshi hatangaje kandi hatandukanye, hafite amateka yihariye, ibyiza karemano, n’umuco wihariye. Uko umuryango w’abantu ukomeza kwaguka, ni ngombwa kugira amahirwe yo gusura ibihugu bitandukanye kugira ngo umenye neza isi dutuye. Muri iyi nkuru, turagaragaza ibihugu umunani byatoranyijwe kubera ubwiza bwabyo n’akamaro bifite.
1. Ubutaliyani: Ubutaliyani buherereye mu Majyepfo y’Uburayi bukaba bufite ubuso bungana na kilometero kale 301,340 nabaturage bangana na miliyoni 60.36. Ubutaliyani ni igihugu cy’umuco n’amateka, Roma n'umurwa mukuru wacyo, ni ho hantu ha mbere ho gusura aho wabonera Colisée na Vatican, hamwe n’ibindi bice by’akarusho nka Florence izwiho kuba inzu y’ubugeni. Venice, igihugu kizwiho imihanda y’amazi na kanali.
Igihugu n'umugi wa Vatican biherereye mu mugi wa Roma mu Butaliyani
2. Argentina: Argentina iherereye muri Amerika y'Epfo, mu Majyepfo y'umugabane. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 2,780,400 nabaturage bangana na miliyoni 45.38. Argentina ni igihugu gifite umwihariko mu bijyanye n'ubukerarugendo. Uhereye ku misozi ya Patagonia, inkengero za Iguazu Falls, ndetse n’imijyi nka Buenos Aires, wowe ubwawe wamenya neza imikorere y’umuco wa tango n’indi mitako itangaje.
Umujyi wa Buenos Aires uhereye muri Argentina
3. Laos: Laos iherereye muri Aziya y’Amajyepfo y’Iburasirazuba. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 237,955 nabaturage bangana na miliyoni 7.5. Laos itanga amahirwe yo gusura imijyi y’amateka nka Luang Prabang, hakaboneka n’ahantu ushobora no gufata ubwato ku ruzi rwa Mekong. Iki gihugu kandi kirangwa n’ubuzima bworoheje no kumva umuco w'ubugwaneza bw’abaturage babo.Umujyi wa Luang Prabang uherereye muri Laos
4. Greenland: Greenland iherereye mu Majyaruguru ya Amerika, ariko igakomeza ku genzurwa na Denmark. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 2,166,086 nabaturage bangana na 56,000. Greenland ni igihugu gikurura abantu kubera ubwiza bwacyo karemano. Abayisura bashobora kwishimira imisozi, ibiyaga by’umwihariko n’ikirere gikurura abashaka kubona ibihe byiza mu buryo bwihariye. Ni igihugu cy’abantu bahuje umuco utandukanye kandi bashyira imbere ubwisanzure n'amahoro.
5. Polynesia y'Ubufaransa: Polynesia y'Ubufaransa iherereye mu Nyanja ya Pasifika mu gice cy’Amajyaruguru. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 4,167 nabaturage bangana na 280,000. Ibi birwa bitangaje, nka Bora Bora na Tahiti, bizwiho amazi asukuye n’imisozi y'icyatsi. Abaturage baho bafite umuco wihariye kandi bakira neza abashyitsi. Ni ahantu heza ho kwishimira ibiranga ubwiza karemano.
6. Malezya: Maleziya iherereye muri Aziya y’Amajyepfo, hagati ya Singapore na Thailand. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 330,803 nabaturage bangana na miliyoni 33.5. Kuala Lumpur, umujyi w’ikitegererezo, izwiho inyubako zigezweho n’ibiranga ubukerarugendo. Imijyi ya Penang na Malacca nabyo bizwiho amateka n'umuco wihariye.
7. Afurika y'Epfo: Afurika y’Epfo iherereye ku mugabane wa Afurika, hafi y'inkengero z’amajyepfo. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 1,221,037 nabaturage bangana na miliyoni 60. Afurika y'Epfo itanga umuco utangaje, harimo ibice by’ubukerarugendo nka Kruger National Park n’imijyi ikomeye nka Cape Town. Aha ni ahantu heza ho kwiga ku mateka ya Afurika no ku mico itandukanye.
8. Maroc: Maroc iherereye muri Afurika y'Amajyaruguru. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 710,850 nabaturage bangana na miliyoni 37. Maroc ni igihugu gikurura abakerarugendo kubera umuco wihariye n’amateka. Ushobora gusura imijyi nka Marrakech, Fes na Casablanca, uzenguruke amasoko no kwiga ubwubatsi bwa kera hamwe n'ibice by'ubutayu bya Sahara bitangaje.
Ibi bihugu bitandukanye bifite byinshi kandi bigaragaza umuco w'ubwiza karemano ndetse n'ibikorwa remezo byihariye bituma umuntu wese usura ibyo bihugu arushaho kwiyungura ubumenyi no gukurura umwuka mwiza w'ubuzima. Gusura ibi bihugu nibura rimwe mu buzima bwawe bizaguha ibihe bidasanzwe.
TANGA IGITECYEREZO