Kigali

Isi iri mu marembo y’Intambara y’Ubwenge: AI y’u Bushinwa yateje impagarara muri Amerika

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:6/04/2025 10:00
0


Mu gihe iterambere rya Artificial Intelligence (AI) rikomeje kwihuta mu gihugu cy’u Bushinwa, hari impungenge zimaze gufata bamwe mu bayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho batangiye gutekereza ku mushinga munini bashobora gushyiraho kugira ngo badatakaza ubuyobozi muri uru rwego.



Uyu mushinga wifuzwaho imbaraga n’ubushobozi bukomeye, bamwe bawise “AI Manhattan Project”, ugereranywa n’umushinga wakoze intwaro za kirimbuzi mu ntambara ya kabiri y’isi.

Mu nyandiko yanditswe na Dan Hendrycks, umuyobozi w’ikigo Center for AI Safety, yavuze ko nubwo Amerika ikwiye kuba imbere mu bijyanye na AI, uburyo bumwe bamwe bayoboramo iyi gahunda ari ubujyanwa no gushaka kugera kuri AI ifite ubwenge burenze ubw’abantu (superintelligence), ibintu abona bishobora gutera ingaruka zikomeye ku isi.

“Ubuyobozi bwa Amerika mu bijyanye na AI ni ngombwa mu bukungu no mu mutekano, ariko ntibikwiye gukorwa mu buryo bwo guhunga akaga ujya mu kandi,” Dan Hendrycks, The Economist, Werurwe 2025.

Hendrycks yifatanyije n’abandi bantu b’inzobere mu ikoranabuhanga barimo Eric Schmidt, wahoze ari umuyobozi mukuru wa Google, na Alexandr Wang, uyobora Scale AI, aho batanze impuruza y’uko uyu mushinga mushya ushobora:

Gutuma ibihugu bitangira kwikora ku ngufu za AI zishobora gukoreshwa mu ntwaro cyangwa ibikorwa bibi;

Gutera ihungabana mu buryo bw’umutekano w’isi no gukurura uburakari bw’u Bushinwa n’ibindi bihugu bikomeye.

Aba bantu basaba ko aho kugira ngo Amerika ishyire imbere irushanwa mu rwego rwa superintelligence, yakagombye gushyira imbere:

1. Igenzura rikomeye ku ikoreshwa rya AI, kugira ngo hatabaho kuyikoresha nabi;

2. Kubaka ubufatanye mpuzamahanga, aho guhangana n’ibindi bihugu mu buryo bwo kwikubira ubushobozi;

3. Gukumira ko ibikoresho bya AI bigera mu maboko y’abantu cyangwa ibihugu bishobora kubikoresha mu bugizi bwa nabi.

Nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru The Economist (Werurwe 2025), aba bahanga bagaragaza ko gushaka guhita wihuta muri uru rwego nta bushishozi, bishobora kuba intandaro y’ibibazo birenze ibisubizo. Ibi babigereranya n’uko Manhattan Project yakoze intwaro za kirimbuzi, ariko nyuma zateje isi ibibazo bikomeye mu mutekano.

Mu gihe isi irimo gutera imbere mu ikoranabuhanga, birakwiye ko iryo terambere rishyirwaho imbibi n’amahame arengera ubuzima, ituze n’umutekano. AI ni ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo gukiza cyangwa gusenya, bitewe n’uko rikoreshwa. Umwanzuro wa Dan Hendrycks ni uko: “Twakagombye guhagarika kwiruka tujya imbere tutazi iyo tujya.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND