Kigali

Abagore bakiri bato ni imbaraga zihishe z’Iterambere rya Afurika

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:6/04/2025 23:08
0


Mu rwego rwo guteza imbere umugabane wa Afurika, Esther Dassanou, Umuyobozi ushinzwe gahunda z’uburinganire muri Mastercard Foundation, yasabye ko hashyirwaho uburyo bufasha abagore bakiri bato gutsinda mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.



Avuga ko iterambere rya Afurika ridashobora kugerwaho neza hatitawe ku bushobozi bw’abagore, by’umwihariko abakiri bato bafite imbaraga n’ibitekerezo bishya. Yagize ati: “Dukeneye kurema ibidukikije aho abagore bashobora gutsinda nk’abakozi n’abashoramari, kugira ngo iterambere rya Afurika ribe ririmo bose, rirambye kandi rishingiye ku bushobozi bwuzuye bw’abagore bakiri bato.”

Ibi bije nyuma y’uko ubushakashatsi bwa Mastercard Foundation bwagaragaje ko Afurika ishobora kongera miliyari $287 mu musaruro mbumbe w’ubukungu bwayo bitarenze umwaka wa 2030, nibura hashyizweho uburyo bworohereza abagore kubona amahirwe angana n’ay’abagabo mu kazi no mu ishoramari.

Abagore bakiri bato bahura n’imbogamizi zitandukanye zibabuza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’ubukungu. Muri zo harimo kuba benshi batabasha kurangiza amashuri bitewe n’inda zitateguwe, ubukene n’umuco uheza abakobwa, bikababuza amahirwe yo kubona akazi keza cyangwa kwihangira imirimo. 

Hari kandi inshingano zo mu rugo zitishyurwa ziharirwa abagore n’abakobwa, bikagabanya umwanya wabo wo kwiga cyangwa gukora indi mirimo ibyara inyungu.

Nk’uko byatangajwe na African Media Agency mu nkuru yayo yasohotse tariki ya 28 Werurwe 2024, yise “Gender Parity Will Unlock $287B for Africa’s Economy by 2030 – Mastercard Foundation Report”, abagore benshi banahura n’imbogamizi zo kutagerwaho na serivisi z’imari.

Abenshi ntibabasha kubona inguzanyo cyangwa serivisi zo kwizigamira, kuko badafite ingwate zisabwa cyangwa amakuru ahagije ku micungire y’imari. Ibi bibabuza gutangiza imishinga yabo cyangwa kuyagura iyo batangiye.

Raporo ya Mastercard Foundation isaba ko hakongerwa imbaraga mu gutanga uburezi bufite ireme ku bakobwa, cyane cyane mu masomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’imiyoborere. 

Yerekana kandi ko hakenewe ibigo byita ku bana kugira ngo abagore babone umwanya wo kujya ku isoko ry’umurimo, ndetse no gutanga serivisi z’imari zinoze kandi zorohereza abagore, harimo n’ikoranabuhanga rifasha mu kwishyura no kwizigamira.

Iyo abagore bahabwa amahirwe yo kugira uruhare mu bukungu, bituma igihugu kigira iterambere rirambye, ririmo bose kandi rifite umusingi ukomeye. Guteza imbere abagore bakiri bato si igikorwa cy’ubugwaneza, ahubwo ni ishoramari ry’ingirakamaro ku bukungu bwa Afurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND