Umunya Cameroon wamamaye mu mupira w’amaguru mu ikipe ya FC Barcelone ndetse no ku Isi muri rusange, Samuel Eto’o Fils ari mu ruzinduko mu Rwanda aho yazanye na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika Bwana Ahmad Ahmad.
Samuel
Eto’o wagaragaje ko akunda u Rwanda n’Abanyarwanda yasesekaye mu Rwanda ari
kumwe na Perezida wa CAF Ahmad, aho byitezwe ko uru ruzinduko ruzagira byinshi
rusiga mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Samuel
Eto’o ni umwe mu bagize uruhare kugira ngo amasezerano y’imikoranire hagati y’u
Rwanda n’ikipe ya Paris Saint Germain agerweho, dore ko yabaye umuhuza.
Uyu
mugabo usigaye ari Ambasaderi w’igihugu cya Qatar, mu gutegura igikombe cy’Isi
kizahabera mu 2022, yabaye umukinnyi w’ibigwi n’amateka ku Isi by'umwihariko ku
ivuko ku mugabane wa Afurika ndetse ni umukinnyi ifoto ye izahora imanitse ku
nkuta z’i Catalunha, kubera amateka yanditse muri FC Barcelone.
Eto’o kandi yabaye mu makipe atandukanye ku
mugabane w’u Burayi nka FC Barcelona, Inter Milan, Chelsea, Everton, Qatar SC,
Real Madrid n’andi.
Ntiharamenyekana
igihe ibi bikomerezwa muri ruhago ya Afurika bizamara mu Rwanda, ndetse n’intego
nyamukuru yabazanye.
Eto wamamye muri ruhago ku Isi ari mu Rwanda
Perezida wa CAF Ahmad Ahmad ari mu ruzinduko mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO