Abasifuzi b’Abanyarwandakazi bakomeje kugaragarizwa icyizere gikomeye n’impuzamashyierahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’, nyuma yuko abasifuzi mpuzamahanga bane b’abagore baturuka mu Rwanda , bahawe kuzayobora umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cy’abagore bari munsi y’imyaka 17.
Nyuma
yuko abasifuzi b’Abanyarwandakazi banaherutse muri Ethiopia gusifura umukino
w’abagore wari wahuje Ethiopia na Uganda, mu kwezi gushize kwa mbere bitwaye
neza, kandi bakaba banerekana imyitwarire myiza no kuzamura urwego mu
marushanwa atandukanye batumirwamo ategurwa n’iyi mpuzamashyirahamwe.
Kuri
iyi nshuro nanone, CAF yongeye kugirira icyizere abasifuzi mpuzamahanga bane
b’Abanyarwandakazi, bahabwa kuzayobora umukino wo gushaka itike itike yo
kuzakina igikombe cy’isi cy’abagore bari munsi y’imyaka 17.
Ni
umukino uzahuza ikipe y’igihugu y’abagore bari munsi y’imyaka 17 ya Africa
y’Epfo (South Africa U17W) na Zambia y’abari munsi y’imyaka 17 (Zambia U17W),
ukazakinwa mu kwezi kwa gatatu ku matariki 13, 14 na 15.
Bazaba
bayobowe na: Salma Rhadia Mukansanga uzaba ari hagati mu kibuga, akazaba
yungirijwe na Sandrine Murangwa Usenga nk’umwungiriza wa mbere na Regine
Mukayiranga nk’umwungiriza wa kabiri, mu gihe Aline Umutoni azaba ari umusifuzi
wa kane kuri uyu mukino.
Abanyarwandakazi
bari mu mwuga wo gusifura bari kugaragaza isura nziza, ndetse bakaba banazamura
urwego umunsi ku munsi binatuma umubare w’abagirirwa icyizere n’impuzamashyirahamwe
y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’, ugenda wiyongera.
Umutoni Aline yongeye kugirirwa icyizere na CAF
Regine nawe ari mu bagiriwe icyizere
Salma asanzwe amenyerewe mu marushanwa mpuzamahanga
Sandrine ubanza i bumoso, nawe yagiriwe icyizere
TANGA IGITECYEREZO