Iyonizera Assa Alain [DJ Pome] uri mu basore bakiri bato ariko bafite ubuhanga mu byo kuvanga umuziki, akomeje gushimwa n’abakuru muri uyu mwuga bitewe n’udushya n’ubwitange abikorana.
DJ Pome wabonye izuba ku wa 10 Ukuboza 2002 agasoreza
amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubukungu na Mudasobwa akomeje
kwerekana itandukaniro.
Mu kiganiro na InyaRwanda yavuze ko aka kazi yatangiye
kugakora ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye asoje aza gutangira kubikora
by’umwuga.
Uyu akaba yarakoze kuri Tesla Club, Amaliza, Nova Beach,
El Classico Beach, yitabajwe mu birori byaherekeje Tour Du Rwanda akaba ari na
we wafatashishije mu birori byabereye mu bwato Shaddyboo aheruka gukorera
Rubavu.
Ibi bikaba ari birori byitabiwe n’abarimo Kenny Sol,
Afrique, Momolava ndetse na Phil Peter banafatanije gususurutsa abitabiye ibi
birori.
DJ Pome avuga ko Phil Peter yashimye ibyo akora amusaba
ariko gukomeza kujya yihugura, mu gihe DJ Briane we yamubwiye gukomeza gukora
cyane ndetse no kurema inshuti ko bifasha.
Uyu musore agaruka ku buryo akoramo ibintu bye, yavuze ko
ikimufasha harimo kuba abikora abikunze ariko no kuba afite ubumenyi bwihariye
kuri mudasobwa.
Intego ya DJ Pome ayisobanura agira ati”Nshaka kujya nkora
mu buryo bwa Live mbinyujije ku mbuga zanjye nkoranyambaga nka YouTube ngiye
kugiraho ibihumbi 5 byaba ‘Subscribers’.”
Mu bindi bitewe nuko yifuza ko abantu bakomeza kumenya
ibyo akora ari benshi, byibuze buri byumweru bibiri ashaka kuzajya ashyira
hanze ‘Mix’ yibanda ku ndirimbo z’inyarwanda.
Kugeza ubu kandi DJ Pome akorera RC Rubavu mu kiganiro cyibanda ku myidagaduro cya Hot Friday.
TANGA IGITECYEREZO