Nyakwigendera Kobe Bryant wazize impanuka y’indege mu mpera z’icyumweru gishize, ni umwe mu bakinnyi bakoze amateka akomeye muri NBA, akaba yari azwi ku izina rya ‘BLACK MAMBA’ yihaye ubwe nyuma y’ibibazo yari amaze gucamo, ashaka ko rubanda bamubona mu yindi shusho itari iyo bamubonagamo mbere.
Mu
mwaka wa 2003, ubwo Kobe Bryant yakinaga muri Los Angeles Lakers, yari we
mukinnyi wari uri hejuru y’abandi mu mikinire muri shampiyona ya Basketball
muri Amerika izwi nka NBA, yari akunzwe na benshi, ndetse n’abafana bandi
makipe bemeraga ko ariwe mukinnyi w’umuhanga uri muri NBA kurusha abandi, muri
iki gihe yafashije LA Lakers kwegukana ibikombe bitandukanye.
Gusa
ariko ibyo yari amaze kugeraho byose byaje kuzamba ubwo uyu mugabo yashinjwaga
n’umukobwa w’imyaka 19 ko yamufashe ku ngufu, amujyana mu nkiko.
Bryant
yaraburanye agirwa umwere n’urukiko, biba ngombwa ko yicarana n’umukobwa wari
wamureze barumvikana ibirego birarangira.
Izina
Kobe Bryant yari yaranditse ryari rimaze kuzaho icyasha kubera ibi birego. Ubwe
yafashe umwanzuro yiyita rimwe mu mazina y’ubwoko bw’inzoka ‘BLACK MAMBA’.
Impamvu
nyamukuru yatumyeBryant yiyita ‘BLACK MABA’, yagirango abantu bamubone mu yindi
shusho itandukanye na Bryant wari umaze kwambikwa icyasha cyo gufata ku ngufu.
Aganira
n’umunyamakuru w’ikinyamakuru ‘The new York’ mu mwaka wa 2003, Bryant yavuze ko
kugira ngo yiyite ‘BLACK MAMBA’ ari ukugira ngo atandukanye ubuzima bwe mbere
yo kuregwa ko yafashe ku ngufu agatakaza ikuzo, ndetse na nyuma yuko agizwe
umwere n’urukiko.
Yagize
ati”Kwiyita ‘BLACK MAMBA’ nagirango nkureho urujijo no kwitiranya abantu babiri
batandukanye, Bryant warezwe gufata ku ngufu
na Bryant wagizwe umwere bikagaragara ko yabeshyewe, nagira ngo abantu
bajye bamenya gutandukanya abo bantu”.
Kobe Bryant yahaye uburemere izina ‘BLACK
MAMBA’ aranarimenyekanisha
Nyuma
Bryant ubwe n’umufatanyabikorwa we bakoranaga muri icyo gihe ariwe uruganda rwa
NIKE, ndetse n’ikipe ya Los Angeles Lakers, bateguye irushanwa ryo kumurika
impano z’abakiri bato mu byiciro byombi mu mukino wa Basketball, maze baryita” The
Mamba League”.
Hayice
igihe gito, Kobe Bryant yahise ashinga ishuri ryigisha umukino w’intoki wa
Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aryita “the Mamba Sports Academy”,
bikaba binavugwa ko yagize impanuka ya kajugujugu agiye agiye gusura iri shuri.
Asezera
ku mukino wa Basketball, uruganda rwa NIKE rwakoranaga cyane na Kobe Bryant,
rwahise rushyiraho umunsi wo kuzajya rumuzirikana bawita “Mamba day”. Bahise
banashyira hanze inyandiko igira iti”Yari umwe mu banyamuryango twakundaga mu
bagize umuryango mugari wa NIKE, tuzamukumbura cyane. Mamba forever”.
Kobe yari azwi ku izina rya Black Mamba
Bryant yari umwe mu bagabo bagiraga ishyaka cyane
Bryant ni umwe mu bakinnyi batsinze amanota menshi mu mateka ya NBA
TANGA IGITECYEREZO