Kigali

Miley Cyrus na Liam Hemsworth batandukanye byemewe n’amategeko

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:29/01/2020 17:40
0


Urukiko rukuru rwa Los Angles rwashyize hanze ibyemezo bigaragaza ko abacamanza b'uru rukiko, bemeje ko umuhanzikazi Miley Cyrus yatandukanye byemewe n’amategeko n’icyamamare muri sinema Liam Hemsworth.



Ibi byamamare byari bimaze imyaka 10 mu munyenga w’urukundo. Buri wese afite amateka n’ibigwi bye. Miley Cyrus w’imyaka 27, yubatse izina nk’umuhanzikazi w’umunyamerika ukora injyana ya ”Pop”. Yamamaye mu ndirimbo nyinshi nka “Wrecking ball”, “We Can’t Stop” n’izindi nyinshi zatumye aba icyamamare akegukana n’ibihembo bitandukanye mu muziki.


Miley Cyrus na Liam Hemsworth batandukanye nta mwana bafitanye

Usibye gukora umuziki no kuba umukinnyi w’ama filme umaze kugaragara muri nyinshi nka “Big fish”, “Bolt”, “Lol” n’izindi, yavuzweho kugirana ubucuti bwihariye n’abasore batandukanye barimo umuririmbyi akaba n’umukinnyi w’ama filime Nick Jonas, umunyamideri Justin Gaston, umuhungu wa Arnold Shwarzenegger Patrick n’icyamamare muri sinema Liam Hemsworth batandukanye byemewe n’amategeko bakundanye kuva mu 2009.

Naho umugabo we Liam Hemsworth w’imyaka 30 akomoka muri Australia akaba ari icyamamare muri sinema kuri uyu mubumbe. Azwi muri filime nka ‘’ The Latest Song” yatwaye ibihembo bitatu mu 2010 birimo, "Young Hollywood Breakthrough of the Year", ''Nickelodean Australian Kids'', " Choice Awords Favorite Kiss" na Teen Choice Awords Male Breakout”.usibye iyi , iyitwa "The Hunger Gemes" yamuhesheje igihembo.

Umugore babanye byemewe n’amategeko ni Miley Cyrus. Muri Mutarama 2012 yateye ivi asaba Miley Cyrus kuzamubera umufasha, amwambika impeta ya zahabu. Mu Ukuboza 2018, ni bwo aba bombi basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore, baka gatanya nyuma y’amazi 9 gusa muri Nzeli 2019. Ibyemezo urukiko rwashyize hanze bigaragaza ko bahisemo gutandukana burundu kugira ngo buri wese yiyiteho, yite ku mpano ye banemeza ko bazakomeza kureberera inyamaswa zo mu rugo bahuriyeho, baguze babana nk’umugore n’umugabo.

Nyuma y’umunsi umwe Liam Hemsworth nawe ashyize ahagaragara impapuro za gatanya, Miley Cyrus nawe yanditse kuri Twitter avuga ko gutandukana kwabo byatewe n’uko Liam Hemsworth yari umugabo w’igihe gito. Yakomeje avuga ko adashaka kuvuga byinshi ku itandukana ryabo, gusa asobanura ko ritatewe no gucana inyuma.

Ati”Sinshaka kuvuga byinshi ku itandukana ryacu, gusa navuga ko ritatewe no gucana inyuma. Liam Hemsworth nanjye twarabanye, nk'uko nabivuze mbere biracyari ukuri. Nkunda Liam, kandi nzakomeza mukunde." Twabibutsa ko aba bombi batandukanye nta mwana bafitanye.

REBA HANO INDIRIMBO WE CANT STOP YA MILEY CYRUS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND