Minisiteri y’Ubuzima yatangije ubukangurambaga mu kurwanya Malaria hakoreshejwe Drone aho kuri ubu hagiye kujya haterwa imiti yica imibu mu bishanga n’ahandi hose hari ibigunda mu gihugu hose hakoreshejwe Drone.
Ni ibintu Ministeri y’Ubuzima ivuga ko bizatanga
umusaruro cyane ko ubu bazajya basanga imibu aho iri mu bishanga mu gihe
ubusanzwe imiti yica imibu yaterwaga mu nzu z’abantu.
Nk'uko insanganyamatsiko igira iti " Kurwanya Malaria bihera kuri njye", abaturage na bo
barasabwa gukora iyo bwabaga bakarwanya imibu bagira isuku mu ngo zabo n’ahakikije
ingo, batema ibihuru ndetse barara mu nzitiramibu ikoranye umuti kugira ngo batazagira aho bahurira n’umubu
utera Malaria.
MINISANTE ivuga ko ibi ari ibya buri wese kuko umuntu umwe agize
isuku noneho umuturanyi we ntayigire ntibyabuza imibu gusura wa wundi wagize
isuku bityo harasabwa ubufatanye kugira ngo imibu icike burundu mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO