Kigali

D'banj yabereye ibamba umusekirite washatse kumubuza kubyinisha inkumi z'i Kigali, Niyo Bosco akora ku mitima ya benshi-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/01/2020 13:06
0


Abanyabirori b'i Kigali bari babukereye mu gitaramo cya Creative Africa Exchange [CAX] cyaririmbyemo abanyamuziki b’amazina akomeye muri Afurika barimo D'banj waturutse muri Nigeria n'Umunyarwanda Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona.



Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2020 giherekeza inama y’iminsi ibiri ya Creative Africa Exchange y’uruhererekane rw’ibikorwa bitandukanye bigamije guhuriza hamwe abanyempano b’abanyafurika babarizwa mu nganda ndangamuco.

Iyi nama yitabiriwe n’abagera ku bihumbi bibiri yatangiwemo ibiganiro bitandukanye byatanzwe n’abubatse izina mu bice bitandukanye bigize inganda ndangamuco barimo abaririmbyi, abatunganya indirimbo, abakina filime n’abandi.

Yasojwe mu gitaramo cyasize ibyishimo ku mubare utari munini wasangiraga icyo kunywa no kurya.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa mbili n’igice cyaranzwe n’umuziki w’uruvangitirane wacuranzwe na bamwe mu ba-Djs bagezweho muri iki gihe. Cyafunguwe n’itsinda rya Neptunez Band ryifashishwa kenshi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Iri tsinda rizwiho ubuhanga mu miririmbire no kuririmba nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye kandi zikunzwe ryishimiwe mu buryo bukomeye mu ndirimbo zitandukanye baririmbye.

Iri tsinda ryakurikiwe n’umuraperi Kivumbi ukunzwe mu ndirimbo ‘Fever’, ‘Madam’ n’izindi. Akorerwa mu ngata n’umunya-Nigeria Flavour wageze ku rubyiniro yambaye ipantalo y’ibara ry’umukara n’umupira w’ubudodo ubonerana.

Flavour ari ku rubyiniro yavugaga ko yishimiye gutaramira i Kigali imbere y’abanyarwandakazi yabwiwe ko ari beza agasaba buri wese uri mu gitaramo ari kumwe n’umukunzi we kumufata neza.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Afurika yaririmbye abifatanya no kubyina, ava ku rubyiniro aririmbye indirimbo nka “Chinny Baby” yasohoye mu myaka itandatu ishize, “Double Double”, “Chimamanda” n’izindi.

Umuhanzi w’umunyarwanda Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona niwe wari utahiwe!  

Umushyushyarugamba Ange umugore wa Dj Pius, yavuze ko agiye kwakira ku rubyiniro Niyo Bosco abantu bose bavuza akaruru k’ibyishimo.

Uyu musore uririmba yicurangira gitari yahereye ku ndirimbo “Everything Gonna Be Alright” ya Bob Marley afashwa mu buryo bukomeye na benshi bakunze ibihangano by’uyu munyabigwi mu muziki witabye Imana.

Yakoreshaga ingufu nyinshi mu miririmbire akaganiriza abitabiriye igitaramo akavuga ko afite ishimwe rikomeye ku mutima acyesha kuririmba mu gitaramo gikomeye n’ubwo atabasha kubareba.

Yavuze ko kuva yatangira urugendo rw’umuziki ari ibihe yahoze yifuza.

Yaririmbye kandi indirimbo ‘Imagine’ ya John Lennon na Plastic Ono Band, aririmba agace gato k’indirimbo ‘Illuminati’ ya Sarkodie, umuraperi ukomeye muri Ghana.

Yavuze ko kuririmba iyi ndirimbo ari uko akunda Sarkodie kandi ko yanamenye ko mu bitabiriye iyi nama harimo abo muri iki gihugu.

Yasoreje ku ndirimbo ‘Ubigenza ute’ yamuhaye igikundiro muri iki gihe. Ni indirimbo yaririmbye afatwa amafoto n’amashusho na benshi banyuzwe n’ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo.

Mu gihe gito iyi ndirimbo imaze isohotse yatanze isura y’uko yamaze gucengera muri benshi.

Uyu musore yakurikiwe na Marina Deborah wo muri ‘Label’ ya The Mane. Uyu muhanzikazi usigaye ubivanga no kubyina atigisha ikibuno, yahereye ku ndirimbo ‘Nari High’, ‘Madede’ aherutse gusohora n’izindi ava ku rubyiniro akurikirwa na D’banj wasoje igitaramo.

D'banj yavuze ko ubwiza bw'abanyarwandakazi yabubwiwe igihe kinini none ngo yashyizeho akadomo

D’banj yageze ku rubyiniro yambaye ikote rimwegereye rifunguye ibipesu agaragaza igituza. Yabanje kugaragariza abitabiriye iyi nama ko ari umubyinnyi ubimazemo igihe kandi ko yitoje nyinshi mu mbyino zigezweho, arabyina biratinda.

Yahereye ku ndirimbo ‘Shake it’ imaze umwaka umwe isohotse atigisa umubyimba biratinda. Yari afite Dj wihariye wamufashije kuririmba mu buryo bwa ‘Semi-Live’ ndetse yari afite umusore w’ibigango wamufashaga mu bijyanye n’imiririmbire.

Byasabye indirimbo eshatu ngo ibyuya bitangire gushoka mu maso no mu bwanwa akuramo ikote ubushyuhe buva mu mubiri buracumbuka.

Yahamagaye ku rubyiniro bamwe mu bantu bo muri Nigeria bagize uruhare mu gutegura inama ya CAX, abashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’uruganda rw’ubuhanzi n’ubugeni muri Afurika.

Avuga ko ahazaza h’ubuhanzi muri Afurika ari heza. Yanzitse aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Fall in Love’ imaze imyaka icyenda isohotse, ‘Everything is ok’ n’izindi akanyuzamo akabwira abasore gufata neza abakunzi babo ‘kuko ndi D’banj kandi ndazwi’.

Yabajije niba koko ibyo yabwiwe ari ukuri ko abanyarwandakazi ari beza, akarenzaho ko nawe byamushimishije kuririmba abareba.

Byageze aho ahamagara umwe mu basore bitabiriye iyi nama w’umunyarwanda bafatanya kubyina, basoje aramubaza ati ‘Mbwira ibyo numvise ni byo abanyarwandakazi ni beza?’.

Uyu musore yamusubije ko ibyo yabwiwe ari ukuri, abantu bari muri iki gitaramo bavuza akaruru k’ibyishimo n’amashyi y’urufaya.

Uyu muhanzi yabuze amahwemo akazenguruka urubyiniro akararanganya amaso mu bitabiriye. Yasabye ko bamwe mu bakobwa beza bamusanganira ku rubyiniro bafatanya kubyina zimwe mu ndirimbo.

Abakobwa batanu bamusanganiye buri wese aramwibwira ubundi barahoberana, ati ‘ibyo mbona ni byo namwe mubona?’

Muri aba bakobwa harimo umwe ufite se uzwi mu myidagaduro. Uyu mukobwa yabyinanye na D’banj biratinda se amutumaho umusekirite.

Uyu musekirite ageze ku rubyiniro yongoreye uyu mukobwa amubwira ko akenewe D’banj aba yabibonye afatanya n’abashinzwe umutekano we kumanura ku rubyiniro shishi itabona ubundi akomeza kubyinana na wa mukobwa. Ati 'Security urashaka iki? Sohoka!."

D’banj yavuye ku rubyiniro ashima uko yakiriwe, avuga ko atazongera gushidikanya ku bwiza bw’abanyarwandakazi.

Inama ya CAX yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali yasojwe





Umuraperi Kivumbi yishimiye gutaramira abitabiriye inama ya Cax yahuje abarenga ibihumbi bibiri

Umuhanzi Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona yishimiwe muri iki gitaramo mu ndirimbo zitandukanye yaririmbye

Niyo Bosco ukunzwe mu ndirimbo 'Ubigenza ute' yavuze ko yishimiye gutaramira muri CAX

Umuhanzi Flavour yavuze ko yishimiye kuririmba i Kigali imbere y'abakobwa bw'ubwiza

Marina uherutse gusohora indirimbo 'Madede' yishimiwe muri iki gitaramo aririmba abifatanya no gutigisa umubyimba

Umunya-Nigeria uri mu bagezweho D'banj yatanze ibyishimo mu gitaramo giherekeza inama ya CAX

Yahoberanye n'umwe mu bakobwa bw'ubwiza ati 'ibyo mbona ni byo namwe muri kubona'

Dj wihariye wa D'banj

Uyu muhanzi yaririmbye icyuya gishoka



Kanda hano urebe amafoto menshi:

KANDA HANO: NIYO BOSCO UFITE UBUMUGA BWO KUTABONA YAKOZE KU MITIMA YE BENSHI

AMAFOTO+VIDEO: MURINDABIGWI Eric Ivan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND