Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020, mu karere ka Huye habereye isiganwa ku maguru ‘Huye half Marathon’ ryazengurukaga umujyi wa Huye, ryasojwe Muhitira Felicien uzwi nka ‘Magare’ yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo, naho Yankurije Marthe yegukana umwanya wa mbere mu bagore, mu isiganwa ryitabiriwe na Minisitiri Munyangaju.
Hari
hashize imyaka irenga 50, iri siganwa ritabera mu karere ka Huye, kuko ryaherukaga gukinwa mu 1969, gusa ariko
ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwijeje abanye Huye ndetse n’abanyarwanda muri
rusange ko iri siganwa rigiye kujya rikinwa buri mwaka.
Iri
siganwa kandi ryitabiriwe n’abayobozi
bakuru b’igihugu barimo na Minisitiri wa
Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, wasiganwe mu cyiciro cy’abishimisha (Run for
fun), bo bakoraga intera y’ibilometero bitanu.
Iri
siganwa nk’iri ry’ibilometero 21, ryateguwe na Cercle Sportif de Butare (CSB )
ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino
Ngororamubiri (RAF), Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike n’abandi
bafatanyabikorwa barimo Skol, ryaherukaga kubera muri aka gace mu 1969,
birumvikana ko imyaka 50 yari yihiritse.
Abasiganwa
bahagurukiye imbere y’Inzu mberabyombi mu Mujyi wa Huye, banyura mu muhanda
ugana imbere y’ibiro by’Akarere, berekeza ku Karubanda n’i Ngoma mbere y’uko
bagaruka mu Mujyi berekeza kuri Hotel Barthos banyuze kuri CHUB, bahindukira
basubira mu Mujyi banyuze mu muhanda wo hasi, basubira mu nzira banyuzemo mu
gihe bazasoreje muri Stade ya Huye.
Mu
bagabo, uwa mbere yabaye Muhitira Félicien uzwi nka Magare ukinira Mountain
Club, wakoresheje isaha imwe, iminota itanu, amasegonda 31 n’ibice 28,
akurikirwa na Mutabazi Emmanuel wa Police AC mu gihe Rubayita Sirage wa NAS
yabaye uwa gatatu.
Mu
bagore, isiganwa ryatsinzwe na Yankurije Marthe wa APR, wakoresheje isaha imwe,
iminota 15 n’amasegonda atandatu, akurikirwa na mugenzi we,
Musabyeyezu Adeline, amusize iminota itatu n’amasegonda 34.
Umukinnyi
wa mbere muri buri cyiciro yahawe ibihumbi 200 Frw, uwa kabiri ibihumbi 150
Frw, uwa gatatu ibihumbi 100 Frw, uwa kane ibihumbi 80 Frw, uwa gatanu ibihumbi
60 Frw mu gihe uwa gatatu yahawe ibihumbi 50 Frw.
Aba
bakinnyi bose bemerewe kandi kuzasura inzu ndangamurage zose ziri mu gihugu ku
buntu.
Abakinnyi
bane ba mbere muri buri cyiciro bazahagararira u Rwanda mu isiganwa ry’isi
rizaba muri uyu mwaka, ribere mu gihugu cya Pologne.
Mu
yindi mikino yabaye mu rwego rwo kwitegura iyi Huye Half Marathon, IPRC Huye
yegukanye igikombe cya Basketball mu bakobwa itsinze ENDP Karubanda amanota
54-21, muri Basketball y’abagabo, IPRC Huye yegukanye igikombe itsinze UR Huye
amanota 43-29. Mu gihe muri Volleyball, IPRC Huye yegukanye igikombe itsinze
Regina Pacis amaseti 3-0.
Muhitira Felicien uzwi nka Magare yasize bagenzi be aba uwa mbere mu bagabo
Yankurije Marthe yabaye uwa mbere mu bagore
Minisitiri Munyangaju Aurore ahemba abitwaye neza mu isiganwa
Abayobozi bakuru b'igihugu bari bitabiriye isiganwa bakoze siporo
Minisitiri Munyangaju n'umuyobozi w'akarere ka Huye Sebutege Ange
Minisitiri Munyangaju n'umuyobozi wa Polisi y'igihugu mu ntara y'Amajyepfo
TANGA IGITECYEREZO