Nta kazi katagira ishimwe n’uwakoze nabi aragawa. Muri iyi nkuru turabagezaho ibintu umugabo akwiye gukorera umugore we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina akishima bitagereranwa.
1.Umugore
aryoherwa no gutera akabariro iyo we n’umugabo bari guhuza urugwiro amweretse
ko amwitayeho kandi akabikora amubwira utugambo twinshi twiza, kuko abagore
benshi bemeza ko badakunda umugabo batera akabariro atavuga cyangwa ngo avuge
ibintu bigaragaza ko yishimye nko kuniha gahoro cyangwa gushishira byo
kwishima.
2.
Abagore kandi bashimishwa n’ uko abagabo babahindurira uburyo babakoreramo
imibonano (position) kuko ngo ni bwo baryoherwa kurushaho, ariko ngo bakazira
ubakoresha uburyo bumwe gusa kuko bageraho bakananirwa bitewe n’uko
batahinduriwe uburyo bigatuma rimwe na rimwe binubira kuyikora igihe babisabwe
n’abagabo babo.
3.
Mbere y’ uko umugabo atera akabariro agomba kubanza gutegura umugore kandi
akagerageza kuza kubikora ari uko abona umugore nawe yamaze kwiyumva muri icyo
gikorwa.
Iyo
umugabo abona ntacyo umugore arahindukaho, umugabo agomba kubanza gufata igihe
cyo kumuganiriza utugambo twiza kugira ngo amwibagize ibyaba byamubabaje byose
ndetse n'ibyo yiriwemo, ibyo bigatuma yiyumvamo ko agomba kubikora, n’ubwo
usanga abagore benshi bakunda kuvuga ko abagabo babo batabategura bihagije
igihe bagiye gutera akabariro, ndetse ngo hakaba n’ abatabigerageza bitewe n’
uko baba bafite ubushake bwinshi bwo gutera akabariro kurusha abagore babo.
4.
Umugabo kandi agomba kumenya imiterere y’umugore we ndetse akanamenya uburyo
butamuvuna mu gihe cyo gutera akabariro, bityo akaba ari byo akunda kumukorera
kandi akibuka ko agomba gukora ibishoboka byose ngo amushimishe. Igihe umugabo
ari gutera akabariro akananirwa ntagomba kubyereka umugore kuko bituma
ibyiyumvo bishira ububobere bukagabanyuka.
5.
Ni byiza ko umugabo yiga akanahimba udushya twa buri munsi two gukorera umugore
we kugira ngo umugore yishime. Ibi kandi binagabanya umunaniro umugore cyangwa
umugabo aba afite waturutse ku byo aba yiriwemo byose.
Ni
byiza kumenya ko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza igira umumaro ku mpande zombi
n’ikozwe nabi ikaba yasiga ingaruka zirimo n’umunaniro uvanze n’umushiha
k'uwasigaranye ububabare ntanyurwe n’icyo gikorwa.
TANGA IGITECYEREZO