RFL
Kigali

FC Barcelone yirukanye Ernesto Valverde ihita imusimbuza umutoza watunguye benshi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/01/2020 10:42
0


Nk'uko byari byitezwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru kandi byari mu byifuzo by’ubuyobozi ndetse n’abafana ba FC Barcelona, nyuma yo gutsindwa na Atletico Madrid muri ½ muri Super Cup ya Espagne, ugakubitiraho umusaruro mubi iyi kipe ifite, yahisemo kwirukana Ernesto Valverde wayitozaga imusimbuza Quique Setién watozaga Betis.



Ernesto Valverde wari umaze imyaka 2 n’igice atoza FC Barcelona yirukanwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri azira umusaruro mubi ahita asimbuzwa uwitwa Quique Setien wigeze gutoza Real Betis.

N'ubwo yari ku mwanya wa mbere muri shampiyona ya Espagne La Liga, umutoza Ernesto Valverde yirukanwe na FC Barcelone nyuma y’iminsi yari ishize iyi kipe yitwara nabi mu marushanwa atandukanye arimo na Super Cup baherutse gutsindwamo na Atletico Madrid.

Ni ubwa mbere mu myaka 17 ikipe ya FC Barcelona yirukanye umutoza mu mwaka w’imikino hagati. Quique Setién wahawe akazi ko gutoza Barcelona ni umugabo w’imyaka 61 washakwaga na Watford mu Ukuboza umwaka ushize.

FC Barcelona yatangaje ko yifuza gushimira Valverde kubera umuhati we ndetse no gukunda akazi byamuranze muri iyi kipe mu gihe yari ahamaze.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, FC Barcelona yagize iti “Twemeranyije na Ernesto Valverde gusesa amasezerano ye nk’umutoza mukuru. Warakoze kuri buri kimwe Ernesto. Amahirwe masa mu bihe biri imbere.”

Mu minsi ishize, Valverde yavugirijwe induru n’abafana nyuma yo gusezererwa na Atletico Madrid muri Super cup bituma benshi bavuga ko akazi ke kari mu mazi abira.

Valverde w’imyaka 55 yagombaga gusimbuzwa Xavi cyangwa Mauricio Pochettino nk'uko byavugwaga,  gusa byarangiye Setien ari we uhawe aka akazi. Uyu mutoza arerekwa abafana kuri uyu wa Kabiri aho yahawe amasezerano y’imyaka 2 n’igice.

Quique Setién yagiye atoza amakipe menshi mato muri Espagne ariko akitwara neza nk'aho yafashije Las Palmas kurangiza ku mwanya wa 11 muri shampiyona, umwanya mwiza barangijeho mu myaka 40 ishize, anitwara neza muri Betis yagejeje muri Europa League mu mwaka we wa mbere nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 6.

Mu myaka 2 yatoje iyi kipe ya Betis batsinze Barcelona, Real Madrid na Atletico Madrid, mbere yo gutandukana na Betis babyumvikanyeho mu mpeshyi y’uyu mwaka.


Valverde yirukanwe na Barcelona kubera umusaruro mubi



Quique watozaga Real Betis ni we wagizwe umutoza mushya wa FC Barcelone







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND