Icyaha cyo gufata ku ngufu ni icyaha gihanwa n’amategeko, buri gihugu kikaba kigira uko gihana uwahamwe n’iki cyaha. Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe ibihano bisa nk’ibikakaye bihabwa uwafashe ku ngufu n'uko bigenwa mu bihugu bitandukanye.
1.China
Itegeko ry’u Bushinwa rigena
ko umuntu wahamwe n’icyaha cyo gufata kungufu ahabwa igihano cy’urupfu.
Mu Iran uwahamwe n’icyaha cyo
gufata ku ngufu baramumanika cyangwa se bakamurasira mu ruhame kugeza ubwo
apfuye. Rimwe na rimwe kuko si kenshi bibaho, uwahamwe n’icyaha cyo gufata ku
ngufu hari igihe adahabwa ibi bihano byombi iyo uwo yafashe ku ngufu atanze
icyo cyifuzo. Gusa ntibikuraho ko ahanwa kuko n'ubundi ahanishwa igifungo cya
burundu.
Aha ho ikintu cyose ukoreye
umuntu kiganisha ku busambanyi uragihanirwa, yewe n'iyo wasoma umuntu
mutabyumvikanye bifatwa nko kumufata ku
ngufu. Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 4 na 15 bitewe n’imyaka y’uwahohotewe. Muri iki gihugu
n'iyo wabwira amagambo yerekeye ubusambanyi abo tuzi nk’abakora umwuga w’uburaya
uhanishwa igifungo cy’imyaka ine.
Mu Bufaransa ho uwahamwe
n’icyaha cyo gufata ku ngufu ahanishwa igifungo cy’imyaka 15 akorerwa
iyicarubozo. Iki gihano kandi gishobora kongerwa kikagera ku myaka 30 cyangwa
agafungwa burundu.
Uwafashe ku ngufu
ahanishwa kuraswa ku mutwe mu gihe
kingana n’iminsi ine.
Aha nta mpuhwe zibaho
k’uwakoze iki cyaha cyo gufata ku ngufu, igihano ahabwa ni ukuraswa ku mutwe
urufaya rw’amasasu.
Mu Burusiya, uwahamwe n’icyaha
ahanishwa igifungo cy’imyaka 3 cyangwa hejuru yayo ndetse iki gifungo
gishobora no kwiyongera kugeza ku myaka 30 bitewe n’ububabare uwahohotewe
afite.
Iyo umuntu ahamwe n’icyaha
cyo gufata ku ngufu muri Saudi Arabia ahanishwa kwicirwa mu ruhame.
Hano igihano gihabwa uwakoze
iki cyaha cyo gufata ku ngufu cyangwa gukoresha amagambo yerekeza ku mibonano
mpuzabitsina ubwira umuntu runaka ni ukwicwa umanitse.
Mu Bugereki uwahamwe n’icyaha
cyo gufata ku ngufu ahanishwa gufungirwa ahantu hari ibimucura umwuka.
Mu Buhinde uwakoze icyaha cyo
gufata ku ngufu ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 14 cyangwa se akamanikwa
kugeza apfuye.
Aha uwakoze iki cyaha
ahanishwa kumanikwa mu ruhamwe kugira ngo abantu bose babonereho kumenya
ubukana bw’iki cyaha (cyo gufata ku ngufu).
Muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika bagira ubwoko bubiri bw’amategeko ari bwo: State Laws na Federal Laws. Iyo
habayeho icyaha cyo gufata ku ngufu bagasanga gihura n’amategeko agengwa na Federal law icyo gihe uwagikoze
ahanishwa igifungo cya burundu cyangwa se agacibwa ihazabu.
Aha uwahamwe n’icyaha cyo
gufata ku ngufu ahanishwa igifungo hagati y’imyaka 4 na 15 bitewe n’ububabare
uwahohotewe yagize.
Muri Israel uwakoze icyaha cyo gufata ku ngufu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ine cyangwa se kitari hejuru y’imyaka 16.
TANGA IGITECYEREZO