Kigali

Nyandwi Saddam yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’imyaka ibiri n’igice yari amaze ayikinira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/12/2019 20:35
1


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumenyesha uwari myugariro wabo w’iburyo, Nyandwi Saddam ko nta gahunda iyi kipe ikimufiteho, yemerewe kujya mu ikipe yose ashaka nyuma y’imyaka ibiri n’igiceyari amaze ayikinira avuye muri Espoir FC.



Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 23/12/2019, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahaye uburenganzira Saddam Nyandwi bwo gusohoka muri Rayon Sports, nyuma yo kubona ko butakimukeneye cyane dore ko yari asiye ari amahitamo ya Gatatu ku mutoza Espinoza, ku mwanya w’inyuma ku ruhande rw’iburyo, iyo  Iradukunda Eric, hitabazwaga  Irambona Eric ubusanzwe ukina ku ruhande rw’ibumoso.

Uyu myugariro wari umaze igihe adahabwa umwanya wo gukina mu marushanwa atandukanye iyi kipe yitabiriye,  yamaze gusezererwa ashimirwa ubwitange yagize mu gihe k’imyaka ibiri n’igice ari umukinnyi wa Rayon Sports, inamwifuriza kuzahirwa n’urugendo agiye gukomereza ahandi.

Muri Nyakanga uyu mwakaRayon Sports yari yagaragaje ubushake bwo kwirukana uyu mukinnyi ariko nyuma yo gusanga ishobora kumukenera, iramugarura.

Nyandwi Saddam yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2017 avuye muri Espoir FC, ku masezerano y’imyaka ibiri yarangiye muri Nyakanga.

Imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 yasojwe mu mpera z’iki cyumweru, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31, nyuma ya APR iri ku mwanya wa mbere inayirusha amanota atandatu ndetse na Police iri ku mwanya wa kabiri.


Nyandwi Saddam yafashije Rayon Sports mu mikino yagiye yitabazwamo


Saddam ni umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize


Saddam ntiyabonye umwanya wo gukina muri uyu mwaka


Saddam yageze muri Rayon Sports avuye muri Espoir FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habineza patrick 5 years ago
    Saddam numuhanga gusa amakipe abe maso afite ibibazo byabamyugariro nka za kiyovu sport na sun lise na yandi makipe yaba abonye indwanyi kuko nu muhanga kandi rayon izamwifuza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND