RFL
Kigali

TechFocus: Ibihugu 5 bikoresha cyane urubuga rwa Facebook ku isi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:13/12/2019 15:02
0


Ikoranabuhanga rigezweho ni umuyobozi w’isi. Kuri ubu abantu barasa nk'aho imikorere ndetse n’imitekerereze yabo yahindutse bitewe n'ibiri kuba muri iyi minsi. Ubu isi irajwe ishinga n’ibikorwa biri kuba gusa hafi ya byose ipfundo ryabyo riri ku mbuga nkoranyambaga. U Buhinde buri ku isonga mu gukoresha cyane Facebook.



Ese iyo bavuze imbuga nkoranyambaga wumva iki? Ubundi ijambo imbuga ni ahantu cyera wasangaga hakunda kubera ibikorwa byahuzaga bantu ari naho akenshi havaga ijambo ibuga ahantu abantu bakoranirizaga inka. Mu kinyarwanda iyo bavuze ijambo imbaga biba bishatse kuvuga abantu benshi. Gukorana ni byo bibyara nkoranya. Ibi bisobanuye guhuza abantu bahuriye ahantu hamwe ni ukuvuga rero imbuga nkoranyambaga (social media) ni ahantu hahurira abantu.

Magingo aya Facebook ni rwo rubuga nkoranyambaga rukoreshwa n’abantu benshi ku isi kuko abasaga miliyaridi 2.41 muri miliyaridi 7.8 zituye isi bose baba kuri uru rubuga ni ukuvuga abagera kuri 30.8% by'abatuye isi bose bakoresha Facebook. U Buhinde ni cyo gihugu kiri ku isonga mu kugira umubare w’abantu benshi bakoresha uru rubuga aho rufite abagera kuri miliyoni 269.

Ibi bisobanuye ko u Buhinde ubu butuwe n'abagera kuri miliyaridi 1.3, abagera kuri kimwe cya gatanu cy'abatuye u Buhinde bakoresha uru rubuga. Ni ukuvuga ufashe abaturage batuye u Rwanda ukabakuba hafi inshuro zigera kuri 22 ni bwo waba nibura wenda kugera ku mubare w’abahinde bakoresha Facebook.

Facebook ni urubuga rwatangijwe na Mark Zuckerberg ahagana muri 2004 ubwo yigaga mu mwaka 2 wa kaminuza. Byaje no gutuma ava mu ishuli ajya gukomeza kubaka. Iki kigo ubu kiri mu bifite agatubutse nyuma yo kugura imbuga nka WhatsApp ndetse na Instagram n’izindi zitandukanye.

Urutonde rw’ibihugu 5 bikoresha Facebook cyane ku isi

1. India-Facebook ikoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni 269

2. United states- Facebook ikoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni 183

3. Indonesia- Facebook ikoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni 123

4. Brazil- Facebook ikoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni 120

5. Mexico- Facebook ikoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni 82

Src: statista.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND