Nyuma y’imikino yo mu matsinda yasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu muri UEFA Champions League, yasize amakipe 16 azakina imikino yo gukuranwamo ya 1/8 amenyekanye, yose akaba akomoka mu bihugu bitanu bikomeye mu mupira w’amaguru aho Ubwongetreza na Espagne aribyo bihugu bifitemo amakipe menshi.
Muri
aya makipe 16 yageze muri 1/8 muri iri rushanwa ryo ku mugabane w’i Burayi,
harimo amakipe 8 akomoka mu Bwongereza no muri Espagne (4 muri buri gihugu),
amakipe 3 yo mu Butaliyani n’andi 3 yo mu Budage. Amakipe 2 asigaye akomoka mu
Bufaransa.
Amakipe
ya Atlanta na Atlético Madrid ni yo yabonye itike yo gukomeza muri 1/8 kuri uyu
munsi wa nyuma.
Imikino
yabaye kuri uyu wa Gatatu, mu itsinda A, Real Madrid yari yakiriwe na Club
Brugge yo mu Bubiligi, iyitsinda ibitego 3-1 bya Rodrigo Goes, Vinicius Junior
na Luka Modrić. Paris Saint Germain yanyagiye Galatasaray yo muri Turikiya,
iyitsinda ibitego 5-0, aho abakinnyi bayo bose bakomeye barimo Mauro Icardi,
Pablo Sarabia, Kylian Mbappé, Neymar Jr na Edinson Cavani batsinze.
PSG
yamamaza Visit Rwanda yazamutse iyoboye
itsinda n’amanota 16, ikurikiwe na Real Madrid yagize amanota 11 mu gihe Club
Brugge ya gatatu izakina Europa League.
Mu
itsinda B, Tottenham ya José Mourinho, yatsindiwe mu Budage na Bayern Munch
ibitego 3-1 byatsinzwe na Kingsley Coman, Thomas Muller na Philippe Coutinho.
Igitego cy’impozamarira cya Tottenham gitsindwa na Ryan Sessegnon. Undi mukino Olympiacos
yatsinze Crvena Zvezda igitego 1-0 yizera gukomereza muri Europa League
nk’ikipe yabaye iya gatatu.
Bayern
yasoje ari iya mbere n’amanota 18, ikurikiwe na Tottenham n’amanota 10.
Mu
itsinda C Manchester City yanyagiriye Dynamo Zagreb iwayo ibitego 4-1 birimo
bitatu byatsinzwe na Gabriel Jesus na Phil Foden. Atalanta ikomeza muri 1/8 nyuma
yo gutungura Shakhtar Donetsk ku kibuga cyayo, iyitsinda ibitego 3-0.
Manchester
City yayoboye itsinda n’amanota 14, ikurikirwa na Atalanta yagize amanota
arindwi mu gihe Shakhtar Donetsk izakina Europa League.
Mu
itsinda D, Atlético Madtid yatsinze Locomotiv Moscow ibitego 2-0 bya João Félix
na Luis Felipe ikaba yanahushije penaliti yatewe na Kieran Trippier.
Atletico
Madrid yazamutse mu itsinda ari iya kabiri n’amanota 10, Juventus izamuka ari
iya mbere n’amanota 16 itsindiye Bayer Leverkusen iwayo ibitego 2-0 bya
Cristiano Ronaldo na Gonzalo Huguain. Bayern Leverkusen izakina Europa League.
Nyuma
y’imikino y’amatsinda yasojwe, amakipe 16 yabonye itike yo gukomeza ni PSG,
Real Madrid, Bayern Munich, Tottenham, Manchester City, Atalanta, Juventus,
Atlético Madrid, Liverpool, Napoli, FC Barcelone, Borussia Dortmund, RB Leipzig,
Lyon, Valence C.F na Chelsea.
Tombola
y’uburyo aya makipe azahura muri 1/8 iteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 16
Ukuboza 2019, aho nta kipe zituruka mu gihugu kimwe cyangwa izari mu itsinda
rimwe zemerewe guhura. Tombola ikazabera i Nyon mu Busuwisi.
Bayern yasubiriye Tottenham izamuka ari iya mbere mu itsinda
Coman yagize ikibazo muri uyu mukino gituma atazasubira mu kibuga vuba
Real Madrid yatsinze Club Bruge izamuka mu itsinda ari iya kabiri
PSG yatsinze Galatasaray izamuka ari iya mbere mu itsinda
TANGA IGITECYEREZO