Kigali

Imvugo 12 zakubera impamba mu kunogerwa n’urushako

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:9/12/2019 10:23
0


Urushako rwakubera Paradizo utigeze ubamo ahandi igihe wahisemo uwo mubana w’ukuri kandi nyawe ariko rwanakubera ikuzimu utigeze ubamo mu mateka yawe igihe wahisemo nabi.



Kuryoherwa n’urushako rero n’ubwo bitangirira mu guhitamo umukunzi nyawe ariko siho birangirira kuko bikenera ibindi bikorwa byinshi byo kunganira ayo mahitamo ngo bigende neza.  

Muri iyi nkuru twaguteguriye imvugo zagiye zivugwa n’abahanga zigaruka ku rukundo umuntu yakwigiraho kubaka urukundo rwe neza kandi bikaba byamufasha kunogerwa n’urushako.

1. “Ntabwo urushako rwiza ruzanwa n’uko abantu babiri batunganye babanye, ahubwo ruzanwa n’uko ababiri badatunganye biga kunezezwa n’itandukaniro riri hagati yabo.”

 Si kenshi uzabona ababana bahuje imico myiza bose, ahubwo bisaba ko umwe abasha kwihanganira inenge z’undi bigakunda bakabana mu mahoro.

2. Umuhanga Carnie Wilson yaravuze ati “Arahirwa umugabo ubona inshuti nziza y’ukuri, ariko hahirwa kurushaho umugabo ubona inshuti nziza y’ukuri mu mugore we.”

3. Mignon McLaughlin we yagize ati “Urukundo rugeze ku ntego  rusaba ko umuntu ajya mu rukundo kenshi kandi buri gihe bikaba ku muntu umwe”

4. Umuhanga witwa Mary Ann Shaffer we yagize ati “Si nshaka gushaka cyangwa gushyingirwa kugira ngo nshyingirwe gusa. Sinkwiye guhangayikishwa no kuba nigunze ndi ngenyine kurusha guhangayikishwa no kumarana ubuzima nsigaje n’umuntu ntabwira cyangwa ngo nkosereze cyangwa umuntu utazigera areka twembi tugira umutuzo.”

5. Kim George ati “Inyuma y’abakundana babiri bishimanye haba haryamye abandi bantu babiri baba barwanye urugamba ngo bakureho inzitizi n’ibibangamye byose kugira ngo bamere gutyo. Kubera iki? Kuko ari byo baba bashaka bataba bashaka guhora bahanganye.” 

6. Carnie Wilson yagize ati “Njye n’ umugabo wanjye turi inshuti nziza z’ubu n’ahazaza. Turwana nk’imbwa n’injangwe gusa ntituguma turakaye igihe kirekire. Nagize amahirwe yo kumubona ari mu buryo bwanjye bwose, anyura umutima wanjye.”

7. Ruth Bell Graham yagize ati “Urushako runejeje ni ihuriro ry’abanyembabazi babiri”

8. Barbara De Angelis yagize ati “Urushako si izina ahubwo ni inshinga. Si ikintu ubona ni ikintu ukora. Ni uburyo bwa buri munsi ukundamo uwo mwashakanye”

9. James Dobson  yagize ati “Ntugashyingirwe umuntu utekereza ko uzabana nawe ahubwo shyingirwa umuntu utekereza ko utazabaho utamufite”

10. Urushako rwiza si ugushyingirwa umuntu mwiza gusa ahubwo ni no kuba umuntu mwiza.

11. Lyndon B. Johnson yagize ati “Nize ko ibintu bibiri gusa ari byo by’ingenzi kugira ngo umugore w’umuntu ahore yishimye. Icya mbere ni ukureka agatekereza ko afite inzira ze ubwe. Icya kabiri ni ukureka akazigira.

12. Michel de Montaigne “ Urushako rwiza rwabaho hagati y’umugore ufite ubumuga bwo kutabona n’umugabo ufite ubumuga bwo kutumva.”

Izi mvugo zose zavuzwe n’abahanga kandi zifite ubutumwa. Kuzisoma gusa ntibihagije ahubwo kuziyumvisha no kuzishyira mu bikorwa ni cyo cy'ibanze. Ushobora kumva ari imvugo zijimije ariko siko biri, soma wongere usome witonze wumve kandi uzirikane. Nibiba ngombwa  ubike aho usanzwe ubika ibindi bintu byose wumva byazakugirira umumaro mu rukundo rwawe.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND