RURA
Kigali

Ibyo wakora kugira ngo usubirane n'umukunzi wawe

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:4/04/2025 11:54
0


Mu gihe umuntu arangije umubano, akenshi ni ngombwa kugira igihe cyo gutuza no kwitekerezaho mbere yo gushaka gusubirana. Inama zitandukanye zishingiye ku bushakashatsi n’imyitwarire y'abahanga mu bijyanye n’imibanire, zigaragaza uburyo bwiza bwo kwiyubaka mbere yo kugaruka mu mubano na nyir'ukujya.



Mu nyandiko, turagaragaza uburyo 10 bwafasha umuntu mu gusubirana n’umukunzi we.

1. Fata igihe cyo gukira: Mbere yo gutangira kuganira n'umukunzi wawe wagiye, ni ngombwa gufata igihe cyo gukira no kwitekerezaho. Igihe cyo gutandukana kikaba cyiza kugira ngo wumve neza ibikubabaje no kureba niba ushaka gusubirana nawe kubera impamvu nziza.

2. Tekereza ku mibanire yawe: Nk'uko tubikesha Hack Spirit.com, fata umwanya wo gutekereza ku bibazo byateye gutandukana kwawe. Ibi bizaguha icyerekezo cy'icyo wakosora kandi byagufasha kumenya niba ibyo mwanyuzemo bishobora kuvugururwa cyangwa niba byararenze bikaba bitagifite igaruriro.

3. Komeza kwiyubaka: Gusubirana bisaba kwiyubaka mbere na mbere. Fata igihe cyo kwita ku buzima bwawe bwite, kugira ngo ube umuntu wifitemo icyizere, byaba mu mibereho, imirimo cyangwa ubuzima bw’umubiri. Ibi bizatuma ugira imbaraga zo kugaragaza impinduka nziza, kandi bituma uba mwiza imbere y'undi muntu, cyane cyane umukunzi wawe.

4. Gena igihe ntakiganiro (No Contact Period): Igihe runaka, ni byiza guhagarika kuganira n’umukunzi wawe. Ibi bituma mwembi mubona neza ibitekerezo byanyu ndetse no gusobanukirwa iby’umubano wanyu. Gukomeza gutega amatwi umubiri wawe bigufasha guhagarika amarangamutima menshi n'ubwoba wifitemo.

5. Suzuma imyemerere y’umukunzi wacu: Iby'ingenzi ni ukumenya neza aho umukunzi wawe ahagaze mu by'amarangamutima 'How to Get Your Ex Back'. Reba niba yifuza ko musubirana, cyangwa niba yaramaze kubivamo. Ibi bizagufasha kwirinda gukoresha igihe cyawe nabi cyangwa kwiteza ibibazo.

6.Gutangira kuganira n'umukunzi wawe: Nyuma y'igihe cy'itandukana, ushobora gutangira kuganira n'umukunzi wawe mu buryo bworoheje kandi utagaragaza ubwoba. Ibi bishobora gukorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyangwa hakoreshejwe inshuti zanyu, gusa ntukabigereho mu buryo bwo kumwereka ko ushaka ko musubirana cyane.

7. Fata intambwe ya mbere: Niba impinduka zigaragaza ko hari ibyishimo ku ngingo, ushobora gutangira umubano muto wiganjemo ubutumwa bwiza cyangwa kuganira n’umukunzi wawe ku buryo bwa kivandimwe. Iyi ntambwe ikwiye kuba ifite intego yo kwiyubaka nk'inshuti mbere yo gufata indi ntambwe.

8. Gira ikiganiro gikomeye: Niba intambwe za mbere zagenze neza, igihe kirageze ngo mugirane ikiganiro gikomeye. Muganire ku by'amarangamutima yanyu no kumenya niba mwashobora gusubirana. Ni ngombwa kuba mwembi mwiteguye gukundana no gusobanukirwa impamvu zatumye mutandukana mu buryo bwiza kandi budateje amakimbirane.

9. Sobanura impamvu zatumye mu tandukana: Mu gihe mwashatse gusubirana, ni byiza gutanga ibisobanuro ku mpamvu nyamukuru zateye gutandukana. By'umwihariko, ibi bisaba kuba mwembi mufite umwete wo kumvikana, kuganira no kubana mu bumwe n'ubwubahane.

10. Subira mu mubano buke buke: Ntukihutire gusubira mu mubano nk'uko byari bimeze mbere. Reba uburyo mukora umubano wanyu, ushyire imbere umutekano n'ubusabane hagati yanyu, kugira ngo musubirane mu buryo bwiza kandi burambye.

Izi ni inama rusange zishingiye ku bumenyi bw'ubushakashatsi ku mibanire. Buri cyose gikeneye igihe, kwihangana no kumva impamvu zose kugirango ugerageze kubaka umubano w’ukuri kandi ushingiye ku cyizere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND