RFL
Kigali

Gushukwa no kubeshywa ni bimwe mu byo Armel Gislain ashinja ubuyobozi bwa AS Kigali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/12/2019 8:07
0


Armel Gislain wakuwe mu bakinnyi bari gukina na Marine Fc ku munota wa nyuma ku mukino w’umunsi wa 12 muri shampiyona y’u Rwanda, arashinja ubuyobozi bwa AS Kigali kumushuka bukamuvana mu mwiherero akajya gusinyira iyi kipe y’umujyi wa Kigali.



Ubwo Kiyovu Sport yateguraga umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, rutahizamu wayo Ghislain Armel yasohotse mu mwiherero maze ajya kuganira n’abayobozi ba As Kigali FC bamwumvishije ko agomba kubasinyira nawe bamwizeza ibyo bazamukorera bitandukanye.

Amakuru yamenyekanye ko uyu musore atari mu mwiherero hamwe n’abandi, maze agarutse abatoza bahita bamwirukana muri Camp banamukura mu bakinnyi 18 bagombaga gukina umukino wa Marines FC.

Armel agifatirwa ibihano, yahise yandikira ubuyobozi bwa SC Kiyovu abusaba imbabazi, ndetse mu ibaruwa y’uyu mugabo yahamije ko abayobozi ba As Kigali FC bamubeshye ngo bakunde bamusinyishe.

Mu ibaruwa yagize ati "Ubuyobozi bwa As Kigali FC bwarambeshye, bumbwira ko gusinyisha umukinnyi w’indi kipe mu mikino yo kwishyura byemewe kandi ngo baganiriye n’ubuyobozi bwa Kiyovu, ariko byose ntabyo bakoze nasanze babeshya."

Mu ikipe yatsinzwe umukino w’umunsi wa 12, Kiyovu Sport yatsinzwemo na Marine FC ibitego 2-1, Armel Gislain ntiyawukinnye. Haracyategerejwe umwanzuro uza gufatwa n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kuri iki kibazo cya Gislain Armel.


Ibaruwa Armel Gislain yanditse asaba imbabazi


Armel arashinja ubuyobozi bwa AS Kigali kumushuka no kumubeshya


Armel yitwaye neza ku mukino Kiyovu Sport yatsinzemo Bugesera ibitego 5-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND