Mu mukino w’umunsi wa 12 muri ‘Rwanda Premier League’ wahuje Gicumbi FC na APR FC kuri uyu wa Kabiri wabereye ku Mumena, wavuzwemo byinshi cyane birimo n’amarozi ariko uza kurangira amakipe aguye miswi 1-1, Camarade utoza Gicumbi Fc yahamije ko Gicumbi FC nta cyiciro cya kabiri izajyamo, avuga ko nababitekereza bibeshya cyane.
Mbere
y'uko uyu mukino utangira hari umukinnyi wa Gicumbi FC witwa Tchabalala
utarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira Gicumbi Fc bivugwa ko yahohotewe
agakubitwa azira ubusa.
Abakinnyi
ba Gicumbi Fc babanje kumena ibintu mu izamu mbere yuko umukino utangira,
abafana ndetse n’abandi bari ku ruhande rwa APR FC baketse ko ari amarozi
bitewe n’uburyo umukino wabagoye.
Muri
rusange ni umukino utabonetsemo uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko wari urimo
guhangana gukomeye cyane, amakipe yombi yagerageje gukina neza, APR FC ikina
isatira, Gicumbi nayo ikina yugarira ariko inacunga imipira itakaye cyangwa
bambuye APR bagashaka uburyo bayibyaza umusaruro.
Umukino
watangiye amakipe yombi akinira mu kibuga hagati ariko akanyuzamo
akanasatirana. Bidatinze, kuburangare
bw’abakinnyi ba APR FC Nzitonda Eric yafunguye amazamu atsindira Gicumbi FC
igitego ku mupira wari uturutse kuri Magumba Shaban ugera kuri Nzitonda maze
acenga Rwabugiri wari wasohotse atsinda igitego ku munota wa 14.
Iki
gitego cyabaye nk’igikanguye APR FC, ikina umupira mwiza urimo gusatira cyane
ariko Gicumbi nayo ikirwanaho ibifashijwemo n’umuzamu Ndayisaba Olivier
wakuyemo imipira myinshi yashoboraga guteza ibibazo iyi kipe, ariko nayo
igacungira ku mipira bambuye abakinnyi ba APR cyangwa iyo batakaje, umukino
wakomeje kugenda muri uyu mujyo iminota 45 y’igice cya mbere irangira Gicumbi FC
iyoboye umukino ku kinyuranyo cy’igitego 1-0.
Mu
gice cya kabiri intego zasaga n’izigice cya mbere kuko umuvuduko wari wa
wundi no guhangana gukomeye hagati
y’impande zombi.
Umutoza
wa APR Fc Mohamed Erradi, yakoze impinduka ava mu kibuga Nshuti Innocent hinjira
Nizeyimana Djuma, nyuma aza no gushyira mu kibuga Mugunga Yves bose binjiraga
basanga Rwabuhihi winjiye mu gice cya mbere asimbuye Ange Mutsinzi wagize
ikibazo.
Ku
ruhande rwa Gicumbi FC, umutoza Camarade yakuye mu kibuga Gasongo Jean Pierre hinjira Ndacyayisenga Ally, Bati Allain yinjira
asimbuye Nzitonda Eric ku munota wa 90 Nsengayire Shadad asohoka mu kibuga
asimbuwe na Mukamira Cedric.
Amakipe
yagerageje uko ashoboye kose ngo atsinde ibitego mu mukino warimo guhangana
gukomeye cyane ndetse n’amakosa menshi ku bakinnyi n’abatoza, byanabaheshe
amakarita y’umuhondo nk’umutoza wa Gicumbi Banamwana Camarade yeretswe ikarita
y’umuhondo nyuma yo kurenga umurongo wagenwe kutarenga k’umutoza.
Habura
umunota umwe ngo umukino nyirizina urangire APR FC yari yahize igitego mu
minota 88 yakibuze, yaje kukibona cyatsinzwe na Usengimana Danny ku mupira wari
uhinduwe neza imbere y’izamu na Nizeyimana Djuma, Danny yahise agira ibitego
umunani muri uyu mwaka w’imikino.
Hongeweho
iminota itanu ariko nayo irangira nta mpinduka zibaye bityo amakipe agabana
amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Banamwana
Camarade utoza Gicubi FC nyuma y’umukino yavuze ko umukino wari mwiza kandi ko
wagenze neza anashimangira ko gicumbi itazigera ijya mu cyiciro cya kabiri.
Yagize
ati” Ni umukino wagenze neza muri rusange twashakaga amanota atatu kandi twari
tugiye kuyabona ariko nyine ni iby’umupira turashima Imana kuba tubonye inota
rimwe, reka mbabwire mu gihe cyose nzaba nkiri muri Gicumbi FC ntizigera ijya
mu cyiciro cya kabiri n’ababitekereza barishuka cyane”.
APR
FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona nubwo yanganyije umukino aho ifite amanota 25, igakurikirwa na Rayon
Sports ifite amanota 21 ariko ikaba ifite umukino kuri uyu wa Gatatu na Police
FC, Gicumbi Fc nayo iracyari ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 5.
Gicumbi
FC XI: Ndayisaba Olivier, Nzitonda Eric, Manzi Patrick,
Bizimana Djuma, Magumba Shaban, Nsengayire Shadad, Ndatimana Robert, Gasongo
Jean Pierre, Rubankene Walter na Rwigema Yves
APR
FC XI: Umar Rwabugiri, Omborenga, Medi, Manzi Thierry, Ange
Mutsinzi, Claude NIyomugabo, Buteera Andrew, Bukuru Christophe, Manishimwe
Djabel, Nshuti Innocent na Danny Usengimana
Wari umukino urimo kwitanga kose
Nshuti Innocent agerageza kotsa igitutu ubwugarizi bwa Gicumbi Fc
Perezida wa Gasogi United n'abandi banyacyubahiro bari baje kwihera ijisho uyu mukino
Butera Andrew agerageza gucenga abakinnyi ba Gicumbi Fc
Banamwana Camarade yashimangiye ko Gicumbi FC itazigera imanuka
Rwigema Yves yitwaye neza muri uyu mukino
APR FC bagerageje uburyo bwose imbere yizamu rya Gicumbi FC
Umutoza Mohamed Erradi asobanurira Danny uburyo agomba gukona akabona igitego
Ku mupira waturutse kwa Djuma, Danny yawucunze neza awuboneza mu rushundura
Umunyezamu Ndayisaba Olivier yijujuta nyuma yo kwinjizwa igitego
Danny yishimira igitego yatsinze
Umukino warimo ishyaka ryinshi warangiye amakipe aguye miswi 1-1
Umukino urangiye umufana w'akadasohoka wa APR FC yapfukamye ashima Imana ibahaye inota rimwe
Uko imikino y’umunsi wa 12
iteganyijwe
Ku wa kabiri tariki 03
Ukuboza 2019
Gicumbi FC 1-1 APR FC
Ku wa Gatatu tariki 04
Ukuboza 2019
SC Kiyovu vs Marines FC (Stade Mumena, 15h00)
Mukura VS vs AS Muhanga (Stade Huye, 15h00)
Rayon Sports FC vs Police FC (Stade de Kigali, 15h00)
Heroes FC vs Gasogi United (Stade Bugesera, 15h00)
Musanze FC vs AS Kigali (Stade Ubworoherane, 15h00)
Sunrise FC vs Bugesera FC (Stade Nygatare, 15h00)
Espoir FC vs Etincelles FC (Stade Rusizi, 15h00)
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO