RFL
Kigali

Itorero Ibihame by’Imana bazahiga banahigure mu gitaramo “Intango Kanywabahizi” bateguye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/11/2019 9:01
0


Itorero Ibihamye by’Imana rigizwe n’abahungu gusa b’Intore bageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye bise “Intango Kanywabahizi”. Ni cyo gitaramo cya mbere iri torero rigiye gukora nyuma y’imyaka itandatu ishize rishinzwe.



Iki gitaramo “Intango Kanywabahizi” kizaba kuwa 15 Ukuboza 2019 muri Camp Kigali mu ihema rya Akagera Hall. Gatore Yannick, yabwiye INYARWANDA, ko bateguye iki gitaramo kugira ngo berekane umuco nyarwanda n’umwimerere w’imbyino gakondo. 

Avuga ko bifashishije umukino bise “Intango Kanywabizi” bazahiga banahigure kuko ‘iyo nzoga yanywaga abahizi gusa iyo wabaga utarageze ku mihigo yawe niwabaga wemerewe kuyinywaho.’

Ni ku nshuro ya mbere bateguye igitaramo kuva bakwihuza ari abahungu 22, Gatore  avuga ko abazitabira igitaramo cyabo ‘turabizeza ko bazabona umwimerere w’imbyino za kinyarwanda n’umwihariko nyawo’ 

Ibihama by’Imana bamaze kubyina mu bitaramo bitandukanye nko muri Hobe Rwanda, igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ cya Jules sentore n’ibindi bitaramo bitandukanye. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe na 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Itorero Ibihame by'Imana ryatangiye mu mwaka wa 2013 ritangijwe na Bahizi Aimable hamwe na Igihangange Emery Mukuru wa Massamba Intore hamwe na Burigo Olivier.

Rigamije kwigisha umuco nyarwanda kuko abaritangije n’abantu bakuriye muri uwo muco bakoze amateka menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.

Itorero Ibihame by'Imana rigizwe n'abahugu 22

Umuhanzi Ruti Joel ni umwe mu babarizwa mu Itorero Ibihame by'Imana

Iri torero ryahize kuzerekana mu gitaramo umwimerere w'imbyino gakondo

Bahizi Aimable

Igihangange Emery Mukuru wa Masamba Intore akaba ari nawe Mutoza w'Ibihame

Burigo Olivier uri mu batangije Itorero Ibihame by'Imana

IBIHAME BY'IMANA BACIYE UMUGARA MU GITARAMO 'INGANZO YARATABAYE' CYA JULES SENTORE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND