Kigali

Tonzi yemeye kurihira Kaminuza Babou Melo wakoze igitaramo cy’amashimwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2019 18:14
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi mu muziki ku izina rya Tonzi, yemeye kurihira Kaminuza umuhanzi Babou Melo wakoze igitaramo yahurijemo abaramyi bagezweho muri iki gihe.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Babou Melo yavuze ko yatunguwe ashima bikomeye Tonzi wemeye kumufasha mu rugendo rwe rw’amashuri. Uyu muhanzi wasoje kwiga amashuri yisumbuye umwaka ushize, yagize ati “Narishimye! Ni Imana yabikoze. Mu by’ukuri byarantunguye.” 

Avuga ko mu cyumweru kiri imbere azagirana ibiganiro na Tonzi amenye uko azatangira kwiga Kaminuza. Uretse kwemererwa kurihirwa kwiga Kaminuza, umuhanzi Eddie Mico n’abandi bamwereye kumutera inkunga yo gukora indirimbo z’amajwi n’amashusho.

Babou Melo yakoze igitaramo ‘A living sacrifice of worship [ASW]’ cyo kubaho uramya ugahimbaza Imana utizigamye cyahembuye imitima y’abakitabiriye bamwe mu baramyi bagaruka ku buzima bukomeye banyuzemo.

Iki gitaramo cyagaragayemo benshi mu bakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, cyabaye ku cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019 kuri Light Church i Kabuga.

Ni igitaramo kitabiriwe na bamwe mu bantu bazwi mu myidagaduro nka Uwitonze Clementine [Tonzi], Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi, Danny Mutabazi, Olivier Roy, MD, Clarisse Karasira, Eddy Mico ndetse n'abandi banyuranye.

Iki gitaramo cyatinze gutangira kubera umubare muto w’abari bari mu rusengero rwa Light Church umuhanzi Babu Melo akorera umurimo we wo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuhanzi Arsene Tuyi ni we wabimburiye abandi muri iki gitaramo ahera ku ndirimbo ‘Kure niho tuva’ aherutse gusohora ayiherekeresha ubutumwa bw'uko yagiye kuyihanga biturutse ku buzima bwe yanyuzemo butari bworoshye.

Yagize ati “Nigeze kurwara amavunja njyewe Arsene kuyahandura barahunguraga bakanshyira mu mazi…Ubwo nakoreraga urugendo rwo kugaruka mu Rwanda mva muri Tanzania (yari avuye kuhakorera ubutumwa), barampamagaye barambwira ngo baranshaka hari indi gahunda bashaka kuntumiramo ndavuga.”

“Nti wa mugani birashoboka ko umuntu yava mu mavunja akagera kure. Nimba hari ikintu nishimira kiruta ibindi nuko nshobora kuririmba umuntu agafashwa ibyo birampagije.”

Nyuma ya Arsene Tuyi wakoze indirimbo ze zitandukanye zirimo Calvary ndetse na Waramutse Rwanda hakiriwe amatsinda abyina Drama arimo TLC Drama Team ndetse na Light Drama Team ikorera umurimo i Kabuga kuri Light Church.

Nyuma yo gutambutsa ubutumwa buciye mu mbyino hakiriwe kuruhimbi umuhanzi Danny Mutabazi umwe mu bagezweho muri iyi minsi mu bakunda indirimbo zihimbaza Imana.

Mbere y’uko igikorwa nyirizina kigera cyo kwakira umuhanzi Babou Melo wari wateranyirije imbaga i Kabuga habanje kwakirwa mu buryo bwagihanze (baririmba) abahanzi barimo Tonzi, ndetse na Clarisse Karasira usanzwe ari umuyoboke w'iri torero.

Umuhanzi Babou Melo wari wateranije imbaga yaririmbye nyinshi mu ndirimbo nka ‘Urampagije’ na ‘Wandemeye Ishimwe’ abari aho barafashwa biratinda. Yageraga hagati akitsa maze akagaruka ku mirimo Imana yamukoreye ubwo yari akiri muto.

Yavuze ko yigeze kuba umukozi wo mu rugo mu gihe cy’iminsi itatu ariko Imana ikaza kumuhindurira amateka kuri ubu akaba ari umuramyi.

Uyu muhanzi yasoje kuririmba maze umushyushyarugamba Mc Camarade asaba iteraniro ryari riraho kumufasha kwagura umurimo w'uyu muhanzi Babou Melo.

Umuhanzi Serge Iyamuremye niwe wavugije umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo aririmba maze binyuze mu ndirimbo ze zirimo ‘Biramvura’, na ‘Arampagije’ bararamya banahimbaza Imana bishyira kera.

Ni ku nshuro ya kabiri Babou Melo ategura iki gitaramo. Azwi cyane mu ndirimbo nka “Amagambo yawe”, “Ntahinduka”, “Wandemeye ishimwe” n’izindi. Yandika indirimbo yibanze ku buzima bwa buri munsi n’ibintu azi neza byabayeho nk’ubuhamya n’ibindi nkabyo cyangwa ngo hari igihe ‘Imana ikwihera message’.

Babou Melo yakoze igitaramo yahurijemo abaramyi b'amazina azwi

Eddie Mico [Uri hagati] yemeye kwishyurira indirimbo Babou Melo

Tonzi yemeye ko azishyurira Kaminuza umuhanzi Babou Melo

Babou Melo yashimye Tonzi wampuhaye impano idasanzwe mu buzima


Serge Iyamuremye yaririmbye muri iki gitaramo

Inkuru n'amafoto: Eric RUZINDANA - INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND