Umuramyi Jesca Mucyowera, yumvise icyifuzo cy’abakunzi b’indirimbo ze ategura igitaramo cyihariye cyo kuramya no guhimbaza Imana yise "Restoring Worship Experience Live Concert" kizaba ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025.
Mu myaka 5 ishize Jesca
Mucyowera ubwo yafataga umwanzuro wo kuririmba ku giti cye, ni inkuru yaryoheye
cyane abari basanzwe bamukunda muri Injili Bora. Bamweretse urukundo rwinshi
nk'uko bigaragara mu ndirimbo zirimo "Jehova Adonai" yarebwe
n'abarenga Miliyon 1.2 ndetse na "Arashoboye" imaze kurebwa
n'abarenga Miliyoni 1.4.
Kuri ubu, Mucyowera ari gutegura igitaramo gikomeye gisobanuye kwaguka kw'umurimo w'Imana muri we kandi yagisabwe kenshi n'abakunzi b'ibihangano bye.
Umwaka ushize ni bwo yaganiriye na
InyaRwanda akomoza ku gitaramo cye ahora asabwa n'abakunzi b'umuziki we,
abatangariza ko "bashonje bahishiwe". Yashyize umucyo kuri iki
cyifuzo cy'abakunzi be, ati "Ndi kubitekerezaho cyane kandi rwose nanjye
ndabyifuza".
Mu kiganiro yongeye kugirana na InyaRwanda, Jesca Mucyowera uri mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda, yavuze ko iki gitaramo kizaba ari amahirwe yo kubona Imana ikora ibitangaza.
Yavuze ko yizeye ko Imana izakora ibikomeye kuri uwo munsi, asaba
abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuzitabira kugira ngo
bazasangire iby'Umwuka azaba yateguye.
Yagize ati:
"Ubutumwa natanga mvuga kuri 'Restoring Worship Experience,' ni ugusaba
nkomeje cyane Abanyarwanda n'abakunzi ba Gospel muri rusange kuzitabira iyi
'concert' kuko hazabaho gukora kw’Imana gukomeye. Ndahamanya na Mwukawera ko
Imana izakora ibikomeye kuri uriya munsi."
Jesca kandi yavuze ko iki
gitaramo ari igihamya cyo kwaguka k'umurimo w'Imana n'ivugabutumwa rinyuze mu
ndirimbo. Ati: "Bivuze kwaguka k’umurimo w’Imana muri njye, n’impano
y’ivugabutumwa riciye mu ndirimbo kandi biratanga icyizere ko bizahoraho."
Iki gitaramo cya
"Restoring Worship Experience Live Concert" kizarangwa no kuramya
Imana no kuyishimira ibyo yakoze. Ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, nibwo
abakunzi b’umuziki wa gospel bazahurira hamwe kugira ngo basangire urukundo
n'ubutumwa bwiza bya Yesu.
Mucyowera Jesca ni
umuririmbyi w'umuhanga akaba n'umwanditsi mwiza w'indirimbo za Gospel. Ni we
wanditse 'Shimwa' ya Injili Bora yamamaye cyane. Avuga ko kuririmba abikora
agamije kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwagura ubwami bwayo.
Ni umubyeyi w'abana 4
yabyaranye n'umugabo we Dr Nkundabatware Gabin bashakanye mu 2015. Arasaba
abakunzi be gukomeza kumushyigikira bakareba ibihangano bye ndetse
bakamusengera. Yabasabye kandi gushyigikira umuziki wa Gospel muri rusange.
Jesca Mucyowera ukunzwe cyane mu ndirimbo zirimo "Jehovah Adonai" yateguje igitaramo avuga ko kizagaragaramo gukora kw'Imana guhambaye
Ni igitaramo ateguje nyuma y'igihe kinini abisabwa n'abakunzi b'ibihangano bye
TANGA IGITECYEREZO