RFL
Kigali

Amb. Munyabagisha Valens yakiriye Minisitiri Aurore mu biro bya Komite Olympic

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/11/2019 13:16
0


Ku munsi wa kabiri muri gahunda yo guhura no kuganira n’ingaga za Siporo mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire hagati yazo na Minisiteri ya Siporo, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yasuye komite Olympic agirana ibiganiro na komite nyobozi yayo.



Umuyobozi wa Komite Olympic mu Rwanda Amb. Munyabagisha Valens  ari kumwe na komite nyobozi kuri uyu wa gatanu bakiriye banaganira na Minisitiri wa Siporo Hon. Aurore Mimosa ku mikorere ndetse n’imikoranire mishya kugira ngo hanozwe ibyo bakora kandi banagere ku musaruro ushimishije batezweho n’abanyarwanda.

Muri uru ruzinduko yagiriye mu biro bya Komite Olympic Hon. Aurore yari kumwe n’umukozi muri minisiteri ya siporo Bwana, Guy Rurangayire.

Iyi ni gahunda Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yihaye kuva yagirirwa icyizere na nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yo gusura no kuganira n’ingaga za Siporo mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire mishya.

Ku munsi wa mbere w’iyi gahunda Minisitiri Aurore yasuye ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA aho yaganiriye n’ubuyobozi bwaryo.

Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju avuga ko imikorere igomba guhinduka mri Minisiteri ya Siporo kugira ngo hagerwe ku ntego bihaye bityo batange wa musaruro abanyarwanda babategerejeho.


Hon. Aurore aganira na komite nyobozi ya Komite Olympic


Amb. Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olympic mu Rwanda


Abagize komite nyobozi muri Komite Olympic bakurikiye bitonze ibyo baganiraga na Hon. Aurore Mimosa

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND