Umunyarwenya w’umunyarwanda Michael Sengazi yatsindiye igihembo gikomeye cy’abanyarwenya cya Prix RFI Talent Du Rire 2019 ahigitse abandi banyarwenya 10 bari bahanganye.
Ni ku nshuro ya gatanu hatangwa iki gihembo cyo
gushimira umunyarwenya ugaragaza impano ikomeye muri Afurika kikaba gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa [RFI].
Icy’uyu mwaka cyegukanywe n’umunyarwanda Michael
Sengazi ubarizwa mu itsinda rya Comedy Knights wahigitse abandi banyarwenya 10
bageze ku cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.
Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Micheal Sengazi
yadutangarije ko yishimiye kubona iki gihembo yari amaze imyaka ine ahatanira
ariko yarakibuze.
Ati “Nishimye cyane kubona mbonye kino gihembo byari
ku nshuro ya kane njya rino rushanwa, byarangiye ndyegukanye rwose ni ubwa mbere
umunyarwenya wo mu Rwanda akibonye, ni ikintu gikomeye cyane.”
Sengazi avuga ko iki gihembo kigiye kumufasha kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga cyane
cyane mu bantu bakoresha ururimi rw’igifaransa.
Ati “Icyo bigiye kumfasha nuko abantu benshi bagiye
kumenya. Urumva RFI urwego iriho ubwayo, ni ku rwego mpuzamahanga bisobanura ko
aya mahirwe yo kubona igihembo abantu benshi bavuga ururimi rw’igifaransa
batari bazi bagiye kumenya, bizatuma nabo bajya gushakisha ibikorwa nkora.
Mu rwenya rwinshi Sengazi yongeyeho ko iki gihembo
kizanamufasha kongera agaciro yahabwaga mu Rwanda dore ko hari abantu babishyura
amafaranga y’intica ntikize bitewe no kutubaha ibyo bakora.
Ati “N’abantu ba hano mu Rwanda bya bintu byabo baza
bakubwira ngo waje ukanterera urwenya nkaguha ibihumbi 10, ubu nzajya ntanga
facture iriho n’igihembo. Ni nabyo byiza bizamfasha gutungwa n’umwuga wanjye.”
Iki gihembo azagishyikirizwa mu iserukiramuco rya Abidjan
Capitale du Rire rizabera muri Côte d’Ivoire mu ntangiriro z’ukwezi gutaha
kikazaba kiri kumwe n’amayero ibihumbi bine ni ukuvuga asanga miliyoni enye z’amafaranga
y’u Rwanda.
Abandi batwaye iki gihembo ni Basseek Fils Miséricorde
(Cameroun, 2015), Moussa Petit Sergent (Burkina Faso, 2016), Ronsia (RDC, 2017)
na Les zinzins de l’art (Côte d’Ivoire, 2018).
Prix RFI Talent Du Rire ni irushanwa rijya gusa na Prix RFI
Découvertes rihuza abanyamuziki. Mu mwaka ushize ryatwawe n’umunyarwanda Yvan
Buravan naho muri uyu mwaka Social Mula agarukira mu 10 ba mbere.
Michael Sengazi yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika
TANGA IGITECYEREZO