RFL
Kigali

Ariana Grande yahishuye icyatumye atakaza ibiro byinshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/04/2024 10:51
0


Nyuma y'igihe kitari gito benshi bibaza icyatumye umuhanzikazi w'icyamamare, Ariana Grande, atakaza ibiro, kuri ubu yahishuye ko atari uburwayi bwatumye ananuka ahubwo ko yabitewe no kugira 'Stress' nyinshi.



Kuva mu 2022 umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Ariana Grande, yagiye atakaza ibiro mu buryo bugaragarira buri wes ndetse bituma ibinyamakuru bimwe bitangaza ko yaba arwaye indwara ikomeye, mu gihe imbuga nkoranyambaga zo zavugaga ko ari kwiyicisha inzara, ari nabwo abafana be bazanye hashtag bise '#make ariana eat again', bivuga ngo mutume Ariana yongera kurya.

Nyamara nubwo havuzwe byinshi ku gutakaza ibiro kw'uyu muhanzikazi, ubwe yagize icyo abivugaho ndetse anahishura impamvu ya nyayo yatumye ananuka. Ubwo Ariana Grande yaganiraga n'ikinyamakuru Life&Style Magazine yagize ati: ''Ntabwo ari uburwayi bwatumye nanuka''.

Ariana Grande yatangaje ko kugira 'Stress' nyinshi byatumye atakaza ibiro

Yakomeje agira ati: ''Mu byukuri mu myaka ibiri ishize nagize ikigero cya Stress kiri hejuru bitewe nibyo nanyuragamo. Hari iminsi yageze kuburyo nari mpangayitse cyane nibyo naryaga ntibyagiraga icyo bimarira. Sinarinziko stress yabasha kunanura gutya, ntabwo nigeze na rimwe nanga ibiryo ahubwo kubera guhangayika byatumaga nanuka buri munsi''.

Yavuze ko mu myaka ibiri ishize yarafite ibibazo bituma agira ikigero cya 'Stress' kiri hejuru

Uyu muhanzikazi yavuze ko yarahanganye n'ibibazo by'ubuzima birimo n'urushako dore ko byatumye ahita anaka gatanya umugabo we Dalton Gomez bari bamaranye imyaka 2 barushinze. Ariana Grande yasoje avuga ko abafana be badakwiye guhangayikishwa no kunanuka kwe kuko ibyamuteraga umuhangayiko byarangiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND