Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yabaye iya mbere ishyize mu bikorwa iteka rya Minisitiri w’Intebe risaba ibigo by’itumanaho gutanga amafaranga agamije kunganira RSSB muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Mu igazeti ya leta yo muri Nyakanga 2019 hasohotsemo
iteka rya Minisitiri w’Intebe ritegeka ko ibigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda
gutanga 2,5% y’igicuruzo cyabyo ku mwaka mu myaka ibiri ya mbere ku mwaka gatatu n’indi
ikurikiyeho bakazajya batanga 3%.
Ibi ni mu rwego rwo kongera amafaranga ajya mu kigo cy’ubwiteganyirize
afasha muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Sosiyete y’itumanaho imaze imyaka irenga 20 ikorera mu
Rwanda, MTN Rwanda, niyo yabimburiye ibindi bigo byose mu kwitabira iyi
gahunda aho bitaranze mu kwezi k’Ukuboza
bazatanga amafaranga miliyari imwe miliyoni 363 ibihumbi 442 na 690 azajya muri
RSSB.
Umuyobozi wa MTN Rwanda Mitwa Ng’ambi yavuze ko iri
teka rya Minisitiri w’intebe baryakiriye neza kuko basanzwe bakora ibikorwa
byungangira leta mu iterambere ry’abaturage ndetse bakaba bateganya kuzakomeza
kongera iyi nkunga aho mu mwaka utaha bazatanga agera kuri miliyari 3.
Ati “ Ni ibintu twakiriye neza kuko bijyanye n’ibyo
twifuza, kuzana impinduka kandi zirambye. Ni indi nzira tugiye gucamo mu kugira
uruhare mu kuzamura iterambere ry’u Rwanda ndizera ko uyu mwaka uzarangira
dutanze asaga miliyari 1,3 kuko twatangiye muri Nyakanga mu mwaka utaha
turateganya gutanga agera kuri miliyari eshatu, uko ikigo n’isoko bikura n’inkunga
yacu izazamuka.”
Mitwa Ng’ambi yongeyeho bazakomeza gushyigikira
gahunda zose za leta zigamije iterambere ry’abatuye u Rwanda no mu zindi nzego
zitari iz’ubuzima.
Umuyobozi wungirije wa RSSB, Dr Hakiba Solange, yavuze
ko ubu bufatanye na MTN bugiye gufasha iki kigo mu kongera amafaranga yagenewe
kwishyurirwa abanyarwanda bose bakoresha ubwisungane mu kwivuza
Ati “Biraza gufasha RSSB na Mutuelle de Sante gukomeza
kwishyura ubuvuzi abanyarwanda b’abanyamuryango ba Mutuelle de Sante bahawa mu
mavuriro yose ari mu gihugu haba kuri Poste de sante, ibigo nderabuzima n’ibitaro
by’uturere. Iyi nkunga izafasha kugira ngo serivisi zitangwa zishingirwa na mutulle
de Sante zibashe kandi mu minsi iri imbere ziniyongere.”
Imibare ya RSSB igaragaza ko ingano y’imisanzu
y’abanyamuryango ba mutuelle de santé harimo nayo leta yabageneraga ari milyari
32,8 mu gihe ayo bakoresha angana na miliyari 47.4 ibintu bituma bagira
igihombo cya miliyari 14,6 buri mwaka.
Iyi gahunda yo gushaka amafaranga yunganira gahunda ya
mutuelle de Sante yitezwemo kuzatanga agera kuri miliyari 10.
Uretse iyi nkunga MTN Rwanda itanze, uyu mwaka kandi yakoresheje miliyoni 50 mu gufasha imiryango itishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza.
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi yavuze ko bazakomeza kongera inkunga bagenera RSSB
RSSB yashimiye MTN nk'ikigo cya mbere cy'itumanaho gitanze inkunga yo kunganira Mutuelle de Sante
Umuyobozi wa MTN Rwanda uri ibumoso n'Umuyobozi wungirije wa RSSB bizazanyije ubufatanye buhoraho
Abakozi ba MTN bishimiye iki gikorwa batangije
TANGA IGITECYEREZO