Ikipe ya Patriots BBC ifite igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball muri uyu mwaka ikomeje kwiyubaka, kuri ubu yamaze wibikaho Nijimbere Guibert wakiniraga RP IPRC- Kigali ku masezerano y’imyaka ibiri.
Patriots BBC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje
ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi wigaragaje
cyane mu mwaka ushize w’imikino. Nijimbere
Guibert wakiniraga IPRC Kigali BBC yari
asanzwe yitabazwa na Patriots BBC mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye iyi
kipe yajyaga yitabira bikaba ngombwa ko itira abakinnyi.
Muri uyu mwaka, Nijimbere yakiniye ikipe ya Patriots
BBC mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994 (GMT 2019), bagerana ku mukino wa nyuma ndetse uyu musore
atorwa nk’umukinnyi w’irushanwa.
Yayikiniye kandi mu ijonjora rya mbere ryo gushaka
itike ya Basketball Africa League 2020, ryabereye muri Tanzania, Patriots BBC
itsinda imikino ine yose yarikinnyemo.
Kuri ubu iyi
kipe iri kwitegura ijonjora ry’ikiciro cya kabiri rizabera i Kigali muri Kigali
Arena hagati ya tariki ya tariki ya 17
na 22 Ukuboza 2019.
Nijimbere
Guibert bisa nkaho impano ye yagaragaye cyane mu mwaka wa 2013, aho
yakiniye ikipe ya New Stars Youth Team yo mu Burundi ku myaka 16, ku myaka 17
azamuka mu ikipe nkuru ahita ashyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere
ukinnye mu ikipe nkuru ari muto mu gihugu cy’u Burundi, aho yakinnye imyaka ine
akahava aza mu Rwanda, yahageze mu mwaka wa 2016 ubwo yari aje kwiga no
gukinira ikigo cya RP-IPRC Kigali.
Nyuma yo kwitwara neza by’umwihariko
mu mwaka w’imikino ushize, Guibert yayoboye ikipe mu mukino wa All-Star Game ’Team
Guibert’ yari ihanganye n’iya Team Aristide, ikipe yari ayoboye iza no kwitwara
neza itahukana intsinzi.
Umwanditsi – SAFARI Garcon –
inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO