Bugesera Fc imaze iminsi micye itandukanye n’uwari umutoza wayo Bisengimana Justin kubera umusaruro muke, yemeje ko yahaye akazi umurundi Masudi Juma Irambona watozaga Bukavu Dawa yo muri DRC kugira ngo aze afashe ikipe ya Bugesera Fc kuibona umusaruro mwiza yabuze.
Masudi Juma yatoje Rayon Sports anayigiriramo ibihe byiza ariko muri AS Kigali byari byaranze
Mu mpera z’icyumweru twasoje
ni bwo ikipe ya Bugesera Fc yatangaje ko yamaze gusesa amasezerano yari
ifitanye n’umutoza Bisengimana Justin kubera umusaruro muke, aho mu mikino
umunani yatoje, yanganyije imikino ibiri (Marines na As Kigali), mu gihe
yabashije gutsinda imikino ibiri gusa (Heroes na Muhanga FC), atsindwa imikino
ine (APR FC, Rayon Sports, Police FC na Etincelles).
Ubuyobozi bwa Bugesera Fc
bwashoye amafaranga menshi mu ikipe yabo ntibashimishijwe n’uyu musaruro Justin
yabahaye, maze bamusaba ko yatandukana n’ikipe hagashakwa undi mutoza waza
agafgasha byinshi Bugesera Fc.
Bugesera Fc ntihagaze neza kandi yaraguze abakinnyi benshi kandi beza muri uyu mwaka
Havuzwe amazina y’abatoza
batandukanye babanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bashobora gusimbura Bisengimana Justin muri Bugesera Fc ariko uwagarutsweho kenshi
cyane n’uwahoze akinira APR Fc n’ikipe y’igihugu Amavubi, wanatoje Rayon Sports
Olivier Karekezi, ariko we nyuma twaje kumenya amakuru ko bitakunda bitewe n’impamvu
zimwe na zimwe bamwe mu bayobozi ba Bugesera Fc batangaga.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Mbere ni bwo ikipe ya Bugesera yamaze gutangaza ko yamaze kwemeza Masu Juma
nk’umutoza mukuru, nyuma y’uko yari yamaze gusezera ku ikipe ya Bukavu Dawa
yari amaze iminsi atoza.
Masudi Juma yakiniye
amakipe atandukanye arimo: Prince Louis
FC, Inter Stars FC z’i Burundi, mu Rwanda akinira APR FC, Rayon Sports na
Kiyovu, mu gihe nk’umutoza yamenyekanye cyane muri Rayon Sports yahesheje
igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona,atoza Simba SC yo muri Tanzania, anatoza
kandi AS Kigali atagiriyemo ibihe byiza.
Bugesera FC kuri ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota umunani mu
mikino umunani ya shampiyona imaze gukinwa kugeza magingo aya.
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO