Umukino w’umunsi wa munani muri shampiyona y’u Rwanda uzahuza Kiyovu Sports na APR Fc wimuriwe ku wa gatanu tariki 08 Ugushyingo 2019 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Uyu mukino uko byari
biteganyijwe wagombaga kuba ku wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2019, ukabera ku
kibuga cya Mumena saa cyenda z’umugoroba (15h00’). Ariko Kiyovu Sport yandikiye
FERWAFA iyisaba ko umukino uzabahuza na APR Fc wakwimurwa ukanahindurirwa
amasaha.
Mu ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira
w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yandikiye Kiyovu Sport isubiza iyo Kiyovu yari
yanditse, harimo ko ubusabe bwa Kiyovu Sport bwemewe, maze umukino ushirwa ku
wa gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ya Kigali.
Kiyovu Sport iri ku mwanya wa Kane n’amanota 14, mu gihe APR Fc yo iri ku mwanya w’icyubahiro wa mbere n’amanota 17.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO