Kuva umwaka w’imikino mu Rwanda 2019-2020 watangira, kugeza ku munsi wa kane Gicumbi FC ntirabona inota na rimwe, ahubwo imaze gutsindwa imikino ine yose. Ni nayo kipe imaze kwinjizwa ibitego byinshi muri shampiyona y'uyu mwaka. Bikaba bishobora kuba bica amarenga ko iyi kipe iri gusezera mu cyiciro cya mbere.
Nyuma y’umukino w’umunsi
wa Kane muri shampiyona y’u Rwanda Gicumbi Fc yari imaze gutsindwa na Mukura Victory Sport ibitego 3-1 mu mukino
wabereye ku kibuga cya Mumena kuri iki cyumweru, byatumye iyi kipe ikomeza kuba
ariyo yonyine itarabona inota na rimwe muri uyu mwaka w’imikino muri shampiyona
y’u Rwanda, bikomeza no kuyishyira mu mazi abira utibagiwe n’abatoza bayo.
Mu mikino ine iyi kipe
imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, Gicumbi Fc imaze kwinjizwa
ibitego 9 yo yinjiza 3. Ibi bituma ariyo kipe imaze kwinjizwa ibitego byinshi
muri uyu mwaka w’imikino. Gusa ariko uburyo yatangiye ikina n’umupira
iri gukina uyu munsi ubona ko irimo kuzamura urwego, gusa ariko igakomwa mu
nkokora n’ibibazo bya hato na hato bituma igira umusaruro mubi cyane bidaturutse
ku bakinnyi cyangwa abatoza.
Buri mwaka Gicumbi FC n’andi
makipe yegamiye ku turere usanga agira ikibazo cy’amikoro adahagije, bituma
usanga bifitanye isano ya hafi n’umusaruro mucye agira. Kugeza kuri iyi saha Gicumbi Fc ifitiye
abakinnyi bayo ibirarane by’umushahara w’amezi 3 batarishyurwa. Bagiye gukina
umukino wo ku cyumweru batsinzwe na Mukura ibitego 3-1 bamaze iminsi itatu
badakora imyitozo, umutoza wa Gicumbi FC Nduwantare Ismail anavuga ko aricyo
cyatumye ikipe ye idatsinda kuko bahuye bajya mu kibuga.
Uyu mutoza kandi yavuze ko
kugira ngo abakinnyi bemere kuva i Gicumbi baze gukina na Mukura i Kigali
byamusabye we ubwe kwihangana bakamwubaha nk’umutoza wabo bakemera gukina uyu
mukino kuko bari bahakanye ko nibadahembwa badakina umukino wa Mukura,
abakinnyi bubashye umutoza wabo bajya mu kibuga barakina baratsindwa.
Bamwe mu bakurikirana cyane umupira w’amaguru by’umwihariko wo mu
Rwanda, icyo bahurizaho bose ni uko Gicumbi FC ishobora kuba iri gukina umwaka
wa nyuma w’imikino mu cyiciro cya mbere. Bavuga ko mu myaka ishize ubuyobozi
bwayo ndetse n’akarere ka Gicumbi bagerageje guhanyanyaza ariko bigaragara ko
umutwaro wa Gicumbi FC ushobora kuba umaze kubaremerera, ngo ibiri kuba ni
ibimenyetso by’ibiri imbere bizaba kuri Gicumbi FC bitazatungura abaturage b’akarere
iyi kipe iherereyemo ndetse n’abakunzi
bayo muri rusange.
Mu kiganiro inyarwanda.com
iheruka kugirana n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Bwana Ndayambaje Felix,
yavuze ko akarere ari nk’undi mufatanyabikorwa wese iyi kipe ifite, ko akarere
atariko nyir’ikipe ya Gicumbi Fc. Akaba yarabivugaga asubiza ubuyobozi bwa
Gicumbi Fc bwavugaga ko impamvu budahemba ari uko akarere kataratanga
amafaranga kemereye iyi kipe muri uyu mwaka.
Kugeza kuri iyi saha nta cyizere gihari ko abakinnyi b’iyi kipe bazemera gukina umukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona iyi kipe ifitanye na Kiyovu Sports mu gihe cyose batari bwahembwe umushahara wabo w’amezi 3. Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 mu mikino ine imaze gukinwa, imaze gutsindwa imikino yose nta nota na rimwe ifite, ikaba irimo umwenda w’ibitego 6.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO