RFL
Kigali

APR BBC yerekeje muri Senegal

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/04/2024 6:58
0


Ikipe ya APR Basketball Club yerekeje mu gihugu cya Senegal aho yitabiriye imikino ya Basketball Africa League (BAL) mu itsinda irimo rya Sahara Conference.



Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024 nibwo iyi kipe y'Ingabo z'igihugu mu mukino wa Basketball yahagurutse ku kibuga cy'indege i Kanombe.

APR BBC yajyanye abakinnyi 12 aribo Adonis Filer,Dario Hunt,Ntore Habimana, William Robeyns, Wilson Nshobozwa,Axel Mpoyo,Obadiah Noe,Abdulah Ahmed Mohamed,Dan Kimasa,Christophe Ruta,Larson Shema Niyibizi na Bush Wamukota ndetse n'abatoza 3 aribo Mazen Trakh(umutoza Mukuru),Bill Bayno(umutoza w'ungirije wa 2) ndetse na Kamran Sufi(umutoza wa 2 w'ungirije).

Iyi kipe iri mu itsinda ryiswe Sahara Conference aho iri kumwe na US Monastir yo muri Tunisia,AS Douanes yo muri Senegal ndetse na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Imikino ibanza niyo kwishyura muri iri tsinda izakinwa guhera tariki ya 4 Gucurasi kugeza tariki ya 12 Gicurasi aho ikipe ya APR BBC izatangira ikina na US Monastir ku munsi wa mbere , bukeye bwaho ikurikizeho Rivers Hoopers naho kuri tariki 7 Gicurasi izakine na AS Douanes yageze ku mukino wa nyuma mu mwana ushize.

Amakipe 2 azava muri iri tsinda niyo azahita akatisha itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya 1/4 ya BAL izabera i Kigali aho azahura n'andi abiri azaba yaravuye mu itsinda rya Kalahari na Nile Conference gusa hazabaho n'imikino ya kamarampaka nayo izabera muri BK Arena igatanga amakipe 2 kugira ngo azahite aba 8 muri rusange.


Ubwo abakinnyi ba APR BBC bari ku kibuga cy'indege bitegura kwerekeza i Dakar muri Senegal 










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND