Mu nama yabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Ukwakira 2019, ikabera i Gicumbi, yahuje abayobozi, abatoza na bamwe mu bakinnyi ba Gicumbi Fc yasize ubuyobozi bufashe umwanzuro wo guhagarika umutoza wungirije Banamwana Camarade imikino 3 adatoza, Nduwantare Ismail asabwa gutsinda imikino ibiri muri itatu bafite imbere.
Gicumbi Fc ihagaze nabi mu mikino itatu ya mbere ya shampiyona
Mu ntangiriro z’iki
cyumweru ni bwo inyarwanda.com yari yamenye amakuru ko umwe mu batoza ba Gicumbi
FC ashobora guhagarikwa bitewe no kutumvikana kuri hagati yabo bituma umusaruro
uba mucye muri iyi kipe, maze ibagezaho inkuru irambuye yabisobanuraga neza.
Nyuma y’inama ebyiri
zabaye mbere yo gufata umwanzuro wo guhagarika Camarade, zose zagarukaga ku
kintu nyamukuru kiri gutera umusaruro mubi muri iyi kipe iherereye mu karere ka
Gicumbi gusa ariko hagati y’aba batoza ntawigeze yerura ngo avuge ko mugenzi we
amubangamira mu kazi, ahubwo babiryamagaho ugasanga bavuguruzanya mu myanzuro
yafatwaga, haba nko gupanga abakinnyi 11 babanza mu kibuga ndetse no mu
gusimbuza.
Camarade yahagaritswe imikino itatu adatoza
Mu nama yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2019 ibera i Gicumbi, yari yahuje abayobozi ba Gicumbi Fc, abatoza ndetse na bamwe mu bakinnyi bayo bakuru mu ikipe yarangiye hafashwe imyanzuro ikakaye. Babanje kujya hamwe bose kugira ngo baganire ku bibazo biri mu ikipe yabo bituma umusaruro utaboneka.
Buri ruhande
rwabajijwe n’ubuyobozi impamvu umusaruro uri kubura muri Gicumbi Fc ariko bose
baryumaho ntihagira ugira icyo avuga. Ubuyobozi bubibonye butyo bufata
umwanzuro wo kubaza buri ruhande mu muhezo. Ubuyobozi buganira n’abatoza ba
Gicumbi FC nibwo hagaragajwe ko habaye ikibazo mu mukino baheruka gukina na
Police FC, ubwo habaye ikibazo cy’ubwumvikane bucye hagati y’umutoza mukuru
n’uwungirije mu gusimbuza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru
nyuma y’umukino wa Police Fc, umutoza Nduwantare Ismail yari yatangaje ko
ibibazo byagaragaye hagati ye na Camarade bicaye ubwabo babiganiraho uburyo
byacyemuka kandi ko nta gikuba cyacitse bidakaze.
Nyuma yuko ubuyobozi bwa
Gicumbi Fc bwumvise ibitekerezo by’impande Zose bukanongeraho ibyo ubwabo bari
bamaze iminsi bibonera n’amaso yabo ndetse banumva, bafashe imyanzuro ikakaye.
Ubuyobozi bwahagaritse
umutoza w’ungirije Banamwana Camarade imikino 3 adatoza, bunasaba umutoza
Mukuru Nduwantare Ismail gutsinda nibura imikino 2 muri itatu bafite gukina mu
minsi iri imbere, harimo umukino wa Mukura vs bazakira, Kiyovu Sport bazasura
ndetse n’umukino Gicumbi izakira Espoir Fc.
Kugeza ku munsi wa Gatatu
muri ‘Rwanda premier League’ Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16, nta nota
na rimwe ifite, ikaba irimo umwenda w’ibitego 6 ikaba iri mu makipe amaze
kwinjizwa ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO