RFL
Kigali

Para Volley Africa 2019: Ikipe y’abagabo b’u Rwanda yageze muri ½ itsinze Morocco-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/09/2019 12:22
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi ba Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting Volleyball), yageze mu mikino ya ½ cy’irangiza cy’igikombe cya Afurika cy’ibihugu itsinze Morocco amaseti 3-0.



Muri ½ , u Rwanda rurahura na Algeria yabaye iya kabiri mu itsinda rya kabiri (B). Umukino urakinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 muri sitade nto ya Remera ahakomeje kubera iyi mikino. Umukino wa nyuma uzakinwa kuri iki Cyumweru cya tariki 22 Nzeri 2019 ubwo hazaba hanasozwa irushanwa muri rusange.


Wari umukino wa nyuma w’itsinda rya mbere (A), umukino watumye u Rwanda rusoza imikino y’amatsinda rudatsinzwe kuko rwatangiye rutsinda Kenya amseti 3-2 (17-25, 25-18, 28-26, 19-25 na 15-9).

U Rwanda rwageze muri ½ cy’irangiza rutsinze Morocco amaseti 3-0 (25-16, 25-17, 25-19).


U Rwanda rwatsinze Morocco rusoza amatsinda rudatsinzwe 

Ikipe y’igihugu ya Misiri ifite igikombe cya 2017 yatwaye itsinze u Rwanda amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma, yageze muri ½ ikaba igomba guhura na   Kenya kukoyasoje ku mwanya wa kabiri inyuma y’u Rwanda.

Morocco izahura na South Africa mu gushaka uko bitondeka kuva ku mwanya wa gatanu n'uwa gatandatu.



Umukino w'u Rwanda na Morocco     


Murema Jean Baptiste perezida wa NPC Rwanda ari mu ikipe y'u Rwanda 


Bizimana Dominique perezida wa NUDOR na we ari mu ikipe y'u Rwanda 



Ikipe y'u Rwanda iri mu mikino Nyafurika ya Sittimg Volleyball 2019



Ikipe ya Morocco imwe mu makipe afite izina muri uyu mukino

PHOTOS: Saddam MIHIGo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND